Yolo The Queen yemeje ko yibarutse

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyamideli, Kirenga Phiona wamenyekanye nka “Yolo The Queen” ku mbuga nkoranyambaga, yemeje ko yibarutse umwana w’umuhungu ndetse avuga amazina yamwise.

Hari hashize iminsi havugwa amakuru avuga ko Umunyamudeli, Kirenga Phiona uzwi nka “Yolo The Queen”, avuga ko yibarutse ariko nyiri ubwite yararuciye ararumira.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram akoresha cyane ndetse akaba akunzwe bitewe n’amafoto y’ikimero cye kivugisha benshi, Yolo The Queen yahishuye byinshi ku mwana aheruka kwibaruka.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram, yagaragaje ko umwana we yamwise “Aubrey” rikaba rimwe mu mazina y’umuraperi wo muri Canada, Drake kuko yitwa Aubrey Drake Graham.

Abantu benshi bahise bibaza niba yarabyaranye n’uyu muraperi, kuko amaze n’igihe kinini amukurikira, akaba yarahise amwitirira umwana we.

Uyu mukobwa yaboneyeho gutanga amakuru yavugaga ko yaba yarabyaranye n’umuhanzi, Harmonize wo muri Tanzania, nyuma y’uko umwe mu bamukurikira yari amubajije niba koko yarabyaranye nawe, undi arabihakana.

Mu minsi yashize, Yolo The Queen yavuzwe mu rukundo na Harmonize ibintu biratinda, nyamara yavuze ko se w’umwana ari umusore mwiza bakurikirana kuri Instagram kandi ko Harmonize atarimo.

Ku rundi ruhande kandi, yatangaje ko atigeze yibagisha, nyuma y’uko umwe yari amubajije niba koko yaribagishije umubiri we kugira ngo akomeza abe mwiza, ariko yabihakanye avuga ko ibyo nta kuri kubirimo.

Ni umukobwa ukunzwe mu gice cy’imyidagaduro
Afite ikimero gikurura benshi
Yolo The Queen yasubije abibazaga ko yibagishije
Uko ateye bikurura benshi
Yahishuye amazina y’umwana we

UMUSEKE.RW

- Advertisement -