Abakoresha internet mu Rwanda bakomeje kwiyongera ubutitsa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko abagerwaho na murandasi ‘Internet’ mu Rwanda bamaze kugera ku kigero cya 60.6% by’abarutuye mu gihe mu 2011 bari 7% gusa.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri Ingabire Paula uyiyobora, kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2024, ubwo yari yitabiriye Inama nyunguranabitekerezo izwi nka ‘Rwanda Internet Governance Forum 2024- RIGF’, yigira hamwe imikoreshereze ya internet.

Ni inama itegurwa n’Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, igahuriza hamwe inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga n’abo mu burezi.

Robert Ford Nkusi uyobora Rwanda Internet Governance Forum yasobanuye abari bitabiriye inama ko uko igihe kigenda, abantu bakoresha internet n’uburyo bayikoresha bigenda bihinduka.

Yatanze urugero ko ubu abantu bayobotse ubwenge bukorano ‘AI’, abasaba kwimakaza imikoresehereze myiza ya murandasi.

Ati “Ubu hari ibihari nko kwifashisha ‘AI’ mu gukoresha nabi amafoto y’abana bikaba byamuhungabanya ubuzima bwe bwose. Internet ni nziza yanamaze kwinjira mu buzima, tugomba kureba ko ibyo tuyikuramo byatugirira akamaro kuruta ibyangiza.”

Minisitiri Ingabire yahishuye ko mu myaka 24 ishize hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, harimo nko gushyiraho ibikorwa remezo henshi mu gihugu, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga n’ibindi byinshi.

Gusa ikirenze ho ko internet imaze gukwirakwira mu Rwanda ku rugero rwo hejuru ndetse ko 60.6% by’abarutuye bayikoresha.

Ati “Nka Minisiteri uruhare rwacu ruzaba kwemeza politiki n’imikoreshereze yayo iboneye, kandi tukita ku gushyigikira ibikorwa byo kwaguka kandi hatagize usigara inyuma.”

- Advertisement -

U Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ubu imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera mu bice by’igihugu ku rugero rwa 98%.

Raporo nyinshi zishyira u Rwanda imbere mu kugira internet nziza kandi yihuta.

Nk’iherutse ni iyasohowe na Cable, Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga.

Cable yatangaje ko u Rwanda ubu ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, EAC gifite internet yihuta kandi ihendutse.

Iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda rwigaranzuye ibihugu nka Kenya na Tanzania byakunze kugaragara mu myanya y’imbere muri urwo rwego.

Ubwo bushakashatsi bwa Cable bwasohotse muri Kanama 2024, bwerekanye ko abakoresha internet mu Rwanda bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi, avuye ku 60.96$ yariho umwaka ushize.

Imibare igaragaza ko mu 2024 abantu barenga miliyari 5.3 ku Isi bakoresha internet.

Ku mugabane wa Afurika umubare w’abakoresha internet ugeze kuri 43%, bigaragaza ukwiyongera gukomeye kuko mu myaka 20 ishize abaturage 2% gusa by’abari bawutuye ari bo bonyine bakoreshaga internet.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo, yashimiye aho u Rwanda rugejeje mu korohereza abaturage barwo kugera kuri internet
Umuyobozi RICTA, Ingabire Grace

Abitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *