Abanyamakuru basabwe kugenzura ibyo batangaza muri iyi si y’ikoranabuhanga

Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wasabye abanyamakuru bo mu Rwanda gukora kinyamwuga no gutangaza amakuru y’ukuri, hagamijwe kwirinda ibihuha byihutishwa n’umuvuduko w’ikoranabuhanga.

Ibi byagarutsweho kuwa 5 Nzeri 2024, mu mahugurwa yahawe abanyamakuru ku bijyanye no kongera ubumenyi mu gutara no gutangaza amakuru yizewe hifashishijwe ikoranabuhanga (Fact Checking).

Ni amahugurwa yateguwe n’Umuryango utari uwa Leta w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, mu bufatanye na Africa Check.

Kubera uburyo amakuru menshi ari ku ikoranabuhanga, abantu bashobora kwihutira gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma badashyizemo imbaraga mu gusesengura ukuri kwayo.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bungutse byinshi ku gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura amakuru, bizabafasha gukora kinyamwuga no guhangana n’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

Nyinawumuntu Ines, umunyamakuru wa KT Radio, yavuze ko nubwo abanyamakuru bahura n’imbogamizi zo gusabwa inkuru nyinshi ku munsi, bagomba kwirinda gutangaza ibihuha kandi bakabanza gucukumbura amakuru.

Ati ” Mu Rwanda, uburyo bwa Fact Checking ntibumenyerewe, ariko abanyamakuru bahuguwe bashobora kubukoresha no kubwigisha bagenzi babo.”

Nyabyenda Cassien, umwe mu bafite umuyoboro wa YouTube, yavuze ko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa, akwiye kugira itandukaniro na bagenzi be batangaza amakuru y’ibihuha bagamije kwigarurira ababakurikira benshi.

Ati ” Bizamfasha gukora akazi kanjye neza, aho kugira ngo ntangaze ibihuha ngo ngerageze kubona abantu benshi vuba.”

- Advertisement -

Umwarimu muri Kaminuza mu ishuri ry’itangazamakuru, Hagabimana Eugene, yibukije abanyamakuru kwihugura kenshi nk’uko abari mu yindi myuga bajya babikora, kubera ko Isi igenda ihinduka.

Ati ” Nk’ibi ngibi bya fact checking si ibitakangazamakuru gusa umuntu wese akwiye kubyihuguramo.”

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin, yavuze ko abanyamakuru basabwa kugenzura by’umwihariko amakuru ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga mbere yo kuyatangaza.

Ati ” Guhugura abanyamakuru kuri fact-checking ni ukubaha ubumenyi bwo gukoresha ibikoresho bigenzura ukuri kw’amakuru.”

Abanyamakuru basabwe gufata igihe gihagije kugira ngo batangaze inkuru zizewe, nubwo yaba ari imwe gusa ifite ireme, aho kugira ngo batangaze nyinshi zirimo ibihuha bishobora kubashora mu nkiko.

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW