Abinjira muri Sinema basabwe kudashiturwa n’ubwamamare

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment

Wilson Misago uyobora Ikigo Zacu Entertainment, kiri ku isonga mu biteza imbere uruganda rwa Sinema mu Rwanda, yagiriye inama abaruzamo gutegereza igihe cya nyacyo aho kwikanga ubwamamare bakumva ko bagezeyo.

Ni mu biganiro byahuje abantu b’ingeri zinyuranye, barimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba Canal +, Zacu Tv ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Wilson Misago, Umuyobozi wa Zacu Entertainment yabajijwe impamvu mu myaka mike ishize gitangiye gukora nta bakinnyi benshi bakina filimi cyazamuye, ahubwo abasanzwe muri uwo mwuga bakaba ari bo bakomeje kwamamara.

Uwabajije yagize ati “Ni byiza ko mufasha abantu gukina neza ariko usanga kuva mwaza [ Zacu Tv) muri uyu mwuga Aba-Stars bakiri ba bandi. Ko nta bandi tubona muzamura biteye gute?”

Misago yasubije ko kugira ngo umuntu azamuke amenyekane muri sinema iyo ari yo yose, bisaba igihe n’ibijyana nacyo.

Yavuze ko umukinnyi nawe aba agomba gukina neza, agahabwa igihe cyo kwiyerekana.

Yunzemo ko burya Sinema ihenda, isaba igihe n’ubwitange.

Yagiriye inama abikanga ubwamamare bagatangira kwitwara ukundi, abasaba kumenya icyo bashaka kuko hari ubwo umukinnyi yumva yarabaye ikimenyabose kandi agifite urugendo rwo kubyaza umusaruro impano ye.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava n’andi mazina, yunzemo ko uwashinja Zacu Tv kutagira uruhare mu kuzamura impano muri sinema Nyarwanda, yaba ayibeshyera, asaba abaza muri urwo ruganda bashaka kwamamara kwiha igihe bagatekereza.

- Advertisement -

Yagize ati “ Hari abaza gukina, yakina rimwe bakabona ko afite ibigango n’ikimero akumva ko yabaye umu star bikarangirira aho”.

Yavuze ko we ibyo akina abikunze kuko yabigize umwuga, asaba n’abandi bashaka kumera nkawe cyangwa kumera nka Bamenya gukora cyane bagahangana kuri iryo soko.

Zacu Entertainment, ni ikigo cyatangiye gukora mu 2022, ahanini kirajwe inshinga no kumenyekanisha filime nyarwanda binyuze kuri Televiziyo ya Zacu Tv, inyuzaho filime nyarwanda zitandukanye.

Cedric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, iyi Televiziyo ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n’inkuru z’urubyiruko.

Ndetse ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gukinwa filime na seri ziganjemo inkuru z’umuziki.

Ati “Mu gihe Zacu Tv yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y’umwaka mushya.”

Yongeraho ati “ Twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU tv, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z’urubyiruko, ndetse na muzika.”

Ibi bizaterwa n’uko mu minsi yashize Zacu iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri studio zikomeye i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano azatuma ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bazakurikirana zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, ziri mu Kinyarwanda 100%.

Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda, yavuze ko anejejwe ni intambwe shene ya Zacu Tv imaze kugeraho, ko kandi ibyo bigaragazwa n’uko abakiriya babo bakunda kureba iyi shene.

Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment
Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *