Akarere ka Nyanza katumijeho umwarimu bikekwa ko yatswe miliyoni ebyiri kugira ngo umukobwa bikekwa ko baryamanye atahe.
Inkuru UMUSEKE wabagejejeho yavugaga ko umukobwa wari waturutse mu karere ka Nyaruguru asanga umwarimu wigisha muri rimwe mu ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, aho uriya mwarimu yatswe miliyoni ebyiri n’umukobwa kugirango ave mu nzu y’umuhungu unasanzwe unakora i Nyanza.
Umukobwa yari yinangiye ko atava muri urwo rugo maze mwarimu ategura abamotari ava ku ishuri avuga ko aje kwimuka maze abo bamotari bafata uwo mukobwa,ibintu byari mu nzu barabipakira barigendera, banakinga inzu basiga umukobwa hanze.
Inzego z’ubuyobozi zagiyeyo, zimugira inama zo kujya gutanga ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo ya Busasamana.
Umukobwa yagiye gutanga ikirego maze akarere ka Nyanza nako gafata icyemezo cyo guhamagaza bariya bombi.
Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE umukobwa yaje kurwara indwara yo kuva, binaba ngombwa ko ajya kwa muganga banamushyira mu Bitaro.
Mwarimu yitabye Akarere ka Nyanza, kamwohereje kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana maze RIB nayo imutegeka kujya kwamuganga akavuza uwo mukobwa byibura agakira.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko yatumije bariya bantu ngo habe hagira igikorwa.
Yagize ati”Abo bantu narabatumije mbahuza na RIB kugira ngo ibagire inama igendeye ku mategeko.”
- Advertisement -
Uriya mukobwa yari yasanze uriya mwarimu mu nzu y’inkodeshanyo nyirayo we yahise nawe yirukana uwo mukobwa ko atamushaka iwe kuko atakodesheje nawe.
Gusa umukobwa we akomeje kwinangira ko atazareka uwo muhungu naho arwariye mu Bitaro nubwo hari amakuru ko uriya mwarimu yateye inda umwarimukazi bakorana anifuza ko banabana.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza