AS Muhanga yakiriye abatoza bashya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa AS Muhanga, bwakiriye ndetse buha ikaze abatoza bashya bayobowe na Munyeshema Gaspard.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo ikipe ya AS Muhanga yatangaje ku mugaragaro abatoza bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Aba batoza bayobowe na Munyeshema Gaspard waciye muri Interforce FC na Rutsiro FC. Azaba yungirijwe na Nyandwi Armel, Nizigiyimana Junior yagizwe umutoza Ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi mu gihe Mazimpaka Patrick ari we mutoza w’abanyezamu.

Abandi bari mu itsinda rizafasha abakinnyi, ni Ngayaberura Omar uzaba ari umuganga, Kayihura Eric ni we washinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe mu gihe Mugisha Damascène ari we uzaba ashinzwe ibikoresho.

Aba baso bahawe amasezerano y’umwaka umwe 2024-25 ushobora kuzongerwa. Kapiteni w’iyi kipe yagizwe Twagirimana Fulgence uzwi nka Mackenzi.

Ikipe yerekanye abatoza izifashisha n’imyambaro izambara
Munyeshema Gaspard yahawe ikaze
Fulgence yagizwe kapiteni wa AS Muhanga
Abayobozi bari hafi y’ikipe

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *