Basketball: APR yiyongereye amahirwe yo kwegukana shampiyona – AMAFOTO

Nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 87-80 mu mukino wa Gatanu wa kamarampaka, ikipe ya APR BBC yahise yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka 2024-25.

Umukino wa Gatanu wa kamarampaka, wari ufite igisobanuro, cyane ko buri kipe yari ifite imikino ibiri yatsinze. Byasobanuraga ko ikipe itsinda uyu mukino, iraba yiyongereye amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka 2024-25.

Ni umukino wabereye muri BK Arena ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri, ubanzirizwa n’uwa nyuma wa Rwanda Cup mu Bagore, warangiye igikombe cyegukanywe na APR WBBC nyuma yo gutsinda REG WBBC amanota 71-59.

Abakunzi ba Basket mu Rwanda, bari baje kwihera ijisho, cyane ko abakunzi b’uyu mukino bamaze kuba benshi. Byagera kuri Patriots BBC na APR BBC ho bikaba ibindi bindi.

Wari umukino watangiye wihuta, ariko byagera kuri Patriots BBC yafashijwe na Stephaun Branch na Aliou Diarra, bikaba akarusho. Iyi kipe yatsinze agace ka mbere ku manora 24-21.

Patriots ntiyigeze irekura, cyane ko no mu ntangiriro z’agace ka kabiri yakomeje kuzamura ikinyuranyo cyaje kugera mu manota 14. Ikipe y’Ingabo yagorwaga cyane muri iyi minota, cyane ko bamwe mu beza ba yo barimo Isaiah Miller na Axel Mpoyo kubona amanota byakomeje kubabera ingume.

Gukomeza kuba nziza mu gace kabiri, byatumye na ko Patriots ibasha kugatsinda ku manota 30-17 maze isoza igice cya mbere cy’umukino n’amanota 54-38.

Ibinbtu byaje guhinduka mu gace ka Gatatu, nyuma y’uko ikipe ya APR BBC yagarukanye imbaraga ibifashijwemo na Isaiah Miller na Aliou Diarra batsinze amanota menshi. Ikipe y’Ingabo yatsinze aka gace ku manota 20-8 ariko Patriotse BBC ikomeza kuyobora umukino n’amanota 62-58.

Iyi kipe iri mu zikunzwe na benshi mu mukino wa Basket mu Rwanda, yatangiye kugaragaza igihunga ndetse ariko n’ibimenyetso by’umunaniro byayigaragayeho mu gace ka nyuma k’umukino.

- Advertisement -

Iminota itanu gusa y’agace ka kane, yari ihagije ngo ikipe y’Ingabo ibe ikuyemo ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo maze amakipe yombi anganya amanota 67-67.

Patriots BBC itabaye nziza mu duce tubiri twa nyuma, yakomeje guhusha na za lancers franc yabonye, nyamara iyo bari bahanganye yo ikomeza gutsinda menshi. Ubwo haburaga umunota umwe n’amasegonda 30, umwe mu bafashije Patriots cyane, Branch yakoze amanota atatu yari afite igisobanuro kinini ku kipe ye.

Aya manota yahise atuma amakipe yombi anganya amanota 74-74, ariko ikipe y’Ingabo ikomeza kutarekura kugeza itsinze umukino wa Gatanu ku manota 87-80, binayongerera amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Stephaun Branch watanze byinshi ku ruhande rwa REG, yatsinze amanota 31 anakora rebound 12, mu gihe Isaiah Miller wa APR, yayitsindiye amanota 24 anakora rebound umunani.

Biteganyijwe ko umukino wa gatandatu, uzakinwa ku Cyumweru, tariki 22 Kanama 2024 muri BK Arena. Ikipe y’Ingabo niramuka itsinze uyu mukino, izahita yegukana Igikombe cya Shampiyona, mu gihe Patriots niwutsinda, bizasaba umukino ko hakinwa umukino wa karindwi.

Patriots BBC yabaye nziza mu duce tubiri twa mbere
Ibyo yatanze mu duce tubiri twa mbere ntibyari bihagije
Nshobozwa ari mu bafashije APR BBC
Ntore yari inyenyeri muri uyu mukino
Pascal Kacheka ubwo yashakaga aho acisha umupira
Aliou Diarra ni umwe mu babaye beza ku ruhande rwa APR BBC
Bari batanze byinshi ariko ntiwari umunsi wa bo
Gaston na Ntore bahanganye karahava
APR yagize yatsinze umukino mu buryo butanga icyizere
Ikipe y’Ingabo yakoze amakosa make mu duce tubiri twa nyuma
Ntacyo Patriots itakoze ariko amahirwe ntiyari ku ruhande rwa yo
Abafana bo ni uku biba bimeze
Stephaun Branch ntacyo atakoze ariko byanze

UMUSEKE.RW