Bizimana Djihadi yavuze icyahindutse mu Amavubi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihadi, ahamya ko Amavubi yakuze mu mikinire ugereranyije n’imyaka ishize.

Hashize imyaka 20, u Rwanda rutitabira Igikombe cya Afurika, kubera kudatsindira itike yo kujyayo.

N’ubwo iyo myaka yose ishize ariko, imikinire y’Amavubi ubu iratanga icyizere, cyane ko abayoboye itsinda arimo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Bizimana Djihadi yemeranya n’abavuga ko imikinire y’Amavubi, yakuze ugereranyije n’uko yahoze.

Ati “Abantu bagenda bakina ahantu hatandukanye, hatuma dukura uburambe. Navuga ko tugeze mu myaka yo gukina. Navuga ko ari cyo cyahindutse.”

Ikindi Djihadi yavuze, ni uko abakinnyi benshi bari guhamagarwa mu Amavubi ubu, bakiri bato binatuma batanga byinshi mu kibuga.

Mu itsinda rya D u Rwanda ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc, Amavubi ari ku mwanya wa Kabiri n’inota rimwe nyuma yo kunganya na Libya igitego 1-1.

Bizimana Djihadi ahamya ko Amavubi yakuze mu mikinire

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *