Bobi Wine yarashwe akaguru (Video)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Bobi Wine yagaragaye yicaye hasi amaze kuraswa akaguru

Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, yarashwe akaguru.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo atabasha kugenda, abasore bamuterura bakamwinjiza mu modoka kugira ajyanwe kwa muganga.

Ukoresha urukuta rwa X yahoze ari Twitter ya Bobi Wine yanditse ati “Bobi Wine

yarashwe ku kaguru na Polisi ahitwa Bulindo! Yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho. Turakomeza kuba amakuru ajyanye na byo.”

Kuri ururiya rukuta rwa X basohoye ubutumwa bwa kabiri buvuga ko Bobi Wine yari yagiye ahitwa Bulindo, mu gace ka Kira kubonana n’umwe mu banyamategeko b’ishyaka rye witwa Musisi George.

ISESENGURA

Icyo gihe ngo nibwo Polisi iyobowe n’uwitwa Twesigye yitambitse imodoka barimo, abapolisi batangira kurasa amasasu n’imyuka iryana mu maso.

Ubwo butumwa bugira buti “Muri ibyo bikorwa Bobi Wine yarashwe bigambiriwe ku kaguru. Ubu arimo kwitabwaho n’abaganga.”

- Advertisement -

Bobi Wine akuriye ishyaka ryitwa National Unity Platform rirusha andi mashyaka atavuga rumwe na Leta abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Uyu mugabo w’imyaka 42 ahanganye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 79, uri ku butegetsi kuva mu 1986.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2021, Bobi Wine yagize amajwi 35% mu gihe Museveni ari we watsinze n’amajwi 58%, gusa Bobi Wine avuga ko yibwe amajwi.

UMUSEKE.RW