CAF Champions League: Amatsinda akomeje kuba ingume kuri APR

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsindirwa mu Misiri ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura uganisha mu matsinda y’imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, inzozi za APR FC zo kuyajyamo zikomeje kuzamo kidobya.

Uyu mukino wo kwishyura mu Ijonjora rya Kabiri cya CAF Champions League, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2024, kuri Stade yitiriwe tariki 30 Kamena, saa Mbiri z’ijoro.

Umutoza Darko Novic, ntiyigeze akora impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1 mu cyumweru gishize.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye neza umukino ndetse inafungura amazamu hakiri kare, ahagana ku munota wa 10. Ni igitego cyatsinzwe na Dauda Yussif Dauda binyuze ku mupira mwiza yahawe na Byiringiro Gilbert, afunga umupira n’ukuguru kw’imiso, awuhindurira mu ndyo maze ahita awushyira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa  igitego, Pyramids yahise icurikira ikibuga kuri APR FC. Buri kanya yabaga iri imbere ya Pavelh Ndzila ariko uburyo babonaga ntibabashe kuburangiriza mu izamu.

APR FC yakomeje kwikanyiza ngo bajye kuruhuka bari imbere, ariko ku munota wa nyuma ngo igice cya mbere kirangire, Mohamed Chidi ahita yishyurira Abanya-Misiri. Ni igitego cyaturutse ku mupira wahinduwe uvuye ku ruhande rw’ibumoso nyuma gucengagura Byiringiro Gilbert, maze bahindura umupira imbere y’izamu usanga Chidi na we utazuyaje kuwushyira mu izamu.

Umutoza Darko Novic yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ aha umwanya Chidiebere Nwobodo.

Umuvuduko Pyramids yasorejeho igice cya mbere ni na wo yatangiranye igice cya kabiri. Mu minota nka 15 yacyo ya mbere iyi kipe ni nk’aho yari yakambitse mu kibuga cya APR FC kuko buri kanya imirabyo yabaga irabya.

Ku munota wa 57 APR FC yarokotse igitego cyakabaye cyatsinzwe na Ramadan Sobhi, ariko ku bw’amahirwe ya Nyamukandagira umupira ukubita umutambiko w’izamu.

- Advertisement -

Nyuma yo guhusha uburyo bwinshi imbere y’izamu, Fiston Mayele yaje kubonera ikipe ye igitego cya kabiri ahagana ku munota wa 67. Ni igitego kijya kumera nk’icyo yatsindiye i Kigali mu mukino ubanza. Abasore ba Pyramids bahererekanyije neza koruneri maze bahinduye umupira mu rubuga rw’amahina Fiston Mayele asumba ba myugariro bari bamuriho, ubundi umupira awuboneza mu izamu n’umutwe.

APR FC itari ifite icyo iramira yatangiye gukora impinduka nyinshi zo gushaka igitego cya kabiri, Victor Mbaoma, Richmond Lamptey na Tuyisenge Arsene basimbura Mamadou Sy, Lamine Bah na Seidu Dauda watsinze igitego cya mbere.

Izi mpinduka nta na kimwe zafashishe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko itageraga imbere y’izamu rya Pyramids, mu gihe n’imipifa umunyezamu wayo yafataga yabaga iterewe kure, nta kagufu ifite.

Mu minota ya nyuma y’umukino Pyramids na yo yari yongeyemo amaraso mashya yakomeje gusatira ishaka icya gatatu, ari nako irinda izamu ryayo.

Mu minota ine y’inyongera Pyramids yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Karim Hafez kuri penaliti. Ni penaliti yavuye ku ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye umukinnyi wa Pyramids mu rubuga rw’amahina.

Umukino warangiye Pyramids FC itsinze APR FC ibitego 2-1, igera mu matsinda ya CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Ni ku nshuro ya kabiri Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iguye inyuma y’urugo rw’amatsinda ya CAF Champions League kuko n’umwaka ushize yasezererewe ku Ijonjora rya Kabiri, na bwo itsinzwe na Pyramids , aho kuri iyo nshuro bwo byari ibitego 6-1.

Pyramids FC yongeye kubuza APR FC kujya mu matsinda ya CAF Champions League
Fiston Mayele yongeye kubabaza APR FC
Inzozi za APR FC ntiziraba impamo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *