CAF igiye kujya ihemba abarimo Perezida wa FERWAFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, igiye kujya ihemba abayobozi b’Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, aho Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda [Ferwafa], Munyentwari Alphonse agiye kujya ahembwa asaga miliyoni 65 Frw buri kwezi.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024, yayobowe na Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF. Uru rwego rwemeje ko amafaranga yagenerwaga abayobozi b’Amashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, yazamuweho 150%, byatumye agera ku bihumbi 50$.

Aganira n’aba bayobozi mu nama bari batumiwemo, Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF, yavuze ko abareberera ruhago muri Afurika bavunika ku buryo bakwiye kuba hari icyo bahabwa.

Ati “Bamwe mu ba perezida banyu nta ho baba bafite ho gukura kandi bagomba kuyobora amashyirahamwe. Twafashe icyemezo cyo kugira icyo tubaha nubwo bidahagije ariko byibura duhe agaciro ubushake n’ubwitange bagaragaza.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyentwari Alphonse, ari mu bazungukira kuri iki cyemezo cya Perezida wa CAF. Bivuze ko buri mwaka azajya ahabwa ibihumbi 50$ bivuye muri CAF, ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 65 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ubusanzwe, abayobozi b’amashyirahamwe ya ruhago ku Mugabane wa Afurika, bari basanzwe bahabwa ibihumbi 20$, aho umwanzuro wo kwemeza kuzamura aya mafaranga byitezwe ko uzafatirwa mu Nteko rusange ya CAF izaba tariki ya 10 Ukwakira 2024, ikazabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

CAF iheruka kwemeza ko amakipe akina amajonjora y’ibanze mu mikino Nyafurika, azajya ahabwa ibihumbi 50$. Ibi byakozwe mu rwego rwo gukomeza gukangurira amakipe menshi kwitabira amarushanwa, aho APR FC na Police FC ari mu makipe ya mbere yayafasheho.

Ikirenze kuri kuri ibi kandi, CAF isanzwe igenera amashyirahamwe ya ruhago arimo Ferwafa, agera ku bihumbi 400$ buri mwaka (520 000 000 Frw) agamije kuzamura Iterambere rya ruhago, asanga andi atari make atangwa na FIFA.

Munyentwari Alphonse uyobora Ferwafa, agiye kujya ahembwa ibihumbi 50$

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Igitekerezo 1
  • Ariko ngirango ntimwabyita umushahara kuko ubupereza mu miryango itegamiye kuri Leta ntibuhemberwa. Ubundi bahabwa indemnité uko baje mu nama. Kereka niba muri FERWAFA akora akazi ka burimunsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *