Gakenke: Umugore yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Umugore w’imyaka 36 wo  mu Mudugudu wa Kibingo mu Kagari ka Karyango mu Murenge wa Muyongwe Akarere ka Gakenke, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye kuri uyu wa  Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, bivugwa ko bamusanze mu mugozi yarangije gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Twahirwa Jean de Dieu,  yavuze ko bakeka ko yaba yiyahuye kuko yigeze kugaragaza ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “Ni amakuru yatugezeho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu twahise twihutira gutabara. Dukeka ko yaba yiyahuye kuko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse amakuru dukesha abaturanyi be avuga ko yiyahuye n’umugabo we adahari.”

UMUSEKE.RW