Hasabwe ko hakurwaho inzitizi zikiri mu ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga

Umuryango Nyarwanda w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), wasabye ko hakurwaho imbogamizi zikibangamiye ururimi rw’amarenga, zirimo no kuba rutaremezwa nk’ururimi rukoreshwa mu Rwanda nk’izindi ndimi zose, mu buyobozi no mu itangwa rya serivisi.

Ibi byagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, ubwo RNUD yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, kibanziriza icyumweru kizibanda mu kumenyekanisha uburenganzira bwabo no kugaragaza ko nabo bashoboye.

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni igitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubu bumuga, kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Duharanire uburenganzira ku rurimi rw’amarenga.”

Muri ibi biganiro hagarajwe zimwe mu mbogamizi zitsikamira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Aho bahura ni ikibazo cyo gukora ibizamini byo gupiganira akazi bagatsinda icyo kwandika bagera ku kizamini cyo kuvuga ‘interview’ ntibemererwe gukora, ibi bikababuza akazi kandi bashoboye.

Hagaragajwe kandi ko abafite ubu bumuga by’umwihariko abana b’abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kutabona serivisi zirimo iz’ubuzima, ubutabera, basobanura ko kuba hari abantu benshi batazi urwo rurimi ari imbogamizi kuri bo mu kwisanga muri sosiyete.

Umuhoza Djanathi umukozi muri RNUD, yavuze ko bagihura n’imbogamizi nyinshi cyane.

Ati“Imbogamizi nazo ziratandukanye kuva igihe umuryango wabereyeho kugeza ubu ngu hari izagiye zikemuka ariko kandi inzira iracyari ndende by’umwihariko ku bijyanye n’uburezi, ariko n’ahantu hari imbogamizi nyinshi cyane kuko nimba utabonye uburezi bwiza nta n’ubwo ushobora kubona akazi keza cyangwa se ubashe kugira imirimo myiza ukora.”

- Advertisement -

Umuhoza akomeza avuga ko ubushomeri nabwo ari ikibazo cy’ingutu.

Ati” Nk’iyo ukoze ikizamini cy’abapiganira akazi cyanditse nta kiba kigaragaza y’uko ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko iyo bigeze mu gihe cy’ikizamini cy’ibazwa, ukagaragaza ko ufite ubumuga bahita bakubwira ko ugomba kwishakira umusemuzi.”

Bizimana Jean Damascene, umujyanama mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yavuze ko kimwe mu byakemura icyo kibazo harimo no kwemeza inkoranyamagambo yafasha abantu mu nzego zose kwihugura muri urwo rurimi.

Yagize ati” Uburyo imyaka yose kuva mu mwaka wa 1989, buri mwaka twizihiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugeza ubu ngubu. Ni nayo mpamvu uyu munsi insanganyamatsiko yacu ivuga uku [ Duharanire uburenganzira ku rurimi rw’amarenga].

Ibyo birajyana n’imbogamizi tugifite kugeza ubu ngubu twavuye kure cyane. Abanyarwanda ntabwo bumvaga cyane akamaro wenda k’ururimi rw’amarenga nk’uburyo natwe twumva abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ibyo ntago byari cyo kibazo cyane.”

Munyangeyo Augustin, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga “RNUD”, avuga ko basaba inzego bireba ko zemeza inkoranyamagambo kugira ngo itangire gukoreshwa kuko bizagabanya ihezwa bakorerwa.

Ati” Intego nyamukuru tuba dushaka gukora ubuvugizi duhamagarira leta, abafatanyabikorwa batandukanye n’abaterankunga batandukanye kugira ngo badufashe abantu bamenye ururumi rw’amarenga ndetse runemezwe kugira ngo rufashe wa muryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uririmi rw’amarenga rukajya mu itegeko nshinga nk’urundi rurimi nk’uko igiswahili, igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda biri mu itegeko nshinga rukemezwa.”

Munyangeyo avuga ko umuntu wese atabasha kumenya ihererekanya makuru atabashije kujya ku ishuri ndetse ko nta Munyarwanda ushobora kubaho cyangwa ngo yishime igihe agihezwa mu bandi, ururumi rw’amarenga kuri bo rufite akamaro gakomeye cyane.

Mu mwaka 2006, hashyizweho ubushakashatsi bwo gukora inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, imurikwa ku wa 3 Ukuboza 2023, ariko abafite ubu bumuga bavuga ko itarabageraho.

Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekanye ko Abanyarwanda bafite imyaka kuva kuri itanu gusubiza hejuru bagera kuri miliyoni 11, 5 abagera ku 391.775 bakaba ari bo bafite ubumuga, barimo abagabo 174.949 n’abagore 216.826.

Ubumuga bwo kutabona no kutumva bufitwe n’abagera kuri 16,3% bukurikiwe n’ubwo kutabona n’ubw’ingingo (14,4%) naho kutumva no kutavuga bagera kuri 12,4%.

Bizimana Jean Damascene umujyanama mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Munyangeyo Augustin Perezida w’inama y’ubutegetsi ya RNUD
Umuhoza Djanathi

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Kigali