Ibimenyetso bishya mu rubanza rwa Munyenyezi wakatiwe gufungwa burundu

Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’America, akekwaho gukora jenoside yajuririye igihano cyo gufungwa burundu. Urubanza rwe ntirwaburanishijwe kuko ibimenyetso bishya bimushinja byaje nyuma.

Béatrice Munyenyezi yari kumwe n’abunganizi be. Yari yambaye  umwambaro w’iroza uranga abagororwa mu Rwanda.

Ntiyatangiye kuburana ubujurire bwe ku gihano cya burundu yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye nk’uko byari biteganyijwe.

Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi, yabwiye urukiko ko hashize igihe kitageze ku byumweru bibiri ubushinjacyaha bushyize muri dosiye ibintu bitandukanye, birimo ibimenyetso bishya biri mu nyandiko byanditswe kuri paji zirenga 150.

Muri byo harimo abatangabuhamya bashya, harimo n’abongeye kubazwa mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere.

Me Bikotwa ati “Bashyizemo impapuro twe tutari tuzi, ndetse n’indangamanota z’abiganye na Béatrice Munyenyezi twunganira none.”

Me Bikotwa yasabye umwanya urukiko kugira ngo nibiba ngombwa na bo ubwabo bazakore iperereza, agasaba ko bahabwa igihe kirenga ukwezi.

Me Bikotwa ati “Nitwe tubabaye baradufunze, ntitwifuza natwe ko urubanza rutinda.”

Ubushinjacyaha bwemera ko hari ibimenyetso bishya bwashyize muri dosiye ya Béatrice Munyenyezi, kandi bwari uburenganzira bwabo bityo uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwahabwa umwanya rukazasesengura, rukazabona uko rwiregura.

- Advertisement -

Abacamanza biherereye bumva ibyifuzo cy’uruhande rwa Béatrice Munyenyezi, bemeza ko ruhabwa igihe cyo gutegura urubanza.

Mu bindi ubushinjacyaha bwasabye ni uko habaho iburanisha ry’ibanze mbere y’uko urubanza rujya mu mizi bitewe n’umutekano w’abatangabuhamya.

Me Bruce Bikotwa wunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko impamvu ubushinjacyaha butanga zidafatika.

Ati “Niba ari abatangabuhamya bo kurindirwa umutekano gusa ntibihabwe agaciro kuko byafatwa nko gutinza urubanza.”

Urukiko rwihereye rusanga atari ngombwa ko habaho iburanisha ry’ibanze, rwemeza ko niba ari ukurindira umutekano abatangabuhamya bizakorwa hatabayeho iryo buranisha ry’ibanze.

Béatrice Munyenyezi uri kuburana ubujurire none, ni umugore ufite imyaka irenga 50. Aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside.

Yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’America bikekwa ko ibyaha yabikoreye mu karere ka Huye. Munyenyezi  ni umukazana wa Pauline  Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari. Ari umugabo we ari nyirabukwe bakatiwe igifungo cya burundu bamaze guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyenyezi yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, ari na byo yajuririye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo. Aburana ari kugororerwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere.

Munyenyezi Béatrice ibyaha aregwa arabihakana, yaburanye avuga ko azira umuryango yashatsemo. Yunganiwe na Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema.

Niba ntagihindutse azaburana mu kwezi k’Ukwakira 2024.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW