Icyo imibare ivuga hagati y’Amavubi na Nigeria

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu nshuro eshanu u Rwanda rumaze guhura na Nigeria, imibare igaragaza ko Amavubi atarabasha gutsinda umukino n’umukino n’umwe yaba iyo mu rugo cyangwa iyo hanze.

Ejo ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro, u Rwanda ruzakina na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc. Ni umukino ubanza mu itsinda rya Kane [D].

Uyu mukino uzaba ari uwa gatandatu ibi Bihugu byombi bizaba binnye mu marushanwa atandukanye. Imibare igaragaza ko Nigeria imaze gutsinda u Rwanda imikino itatu indi ibiri bakaba barayinganyije.

Mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, ibi bihugu byahuriyemo mu 2012, Nigeria yanganyirije i Kigali, itsindira mu rugo. Ibi birasobanura ko umunzanira uhengamira kuri Super Eagles n’ubwo Amavubi azaba ari mu rugo.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria iyoboye itsinda D n’amanota atatu yakuye kuri Bénin, u Rwanda ni urwa kabiri n’inota rimwe, Libya ikaba iya gatatu n’inota rimwe mu gihe Bénin ari iya nyuma nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere.

Super Eagles yamaze kugera i Kigali ndetse abakinnyi ba yo bakomeye barimo Victor Osimhen, bazanye na yo. Gusa abeza bose b’Amavubi na bo barahabaye ndetse nta n’umwe ufite imvune.

Amavubi aheruka mu Gikombe cya Afurika mu 2004 nyuma yo gukura itike kuri Ghana yatsindiwe kuri Stade Amahoro igitego 1-0 cyatsinzwe na Gatete Jimmy.

Nigeria n’Amavubi bisanzwe biziranye
Abanyarwanda barasaba Amavubi kubaba ibyishimo
Imyitozo yo bamaze iminsi bayikora neza
Bizimana Djihadi ni umwe mu bahanzwe amaso muri uyu mukino
Ni abasore batanga icyizere

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *