Imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa Muganga yakoze impanuka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa Muganga yakoze impanuka

Mu ishyamba rya Nyungwe, mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Kagano, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yatangaje ko icyateye iyi mpanuka, imodoka yabuze feri irenga umuhanda.

Ati “Uwari uyitwaye yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zari zirinze umutekano, ndetse ajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe kuko yakomeretse ”.

SP Kayigi avuga ko ubu harimo gushaka uburyo bwo gukura imodoka mu aho yaguye kuko yangiritse.

Agira inama  abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugenda neza kuko baba batagenda bonyine mu muhanda haba harimo n’ibindi binyabiziga bityo ko hagomba kubaho kwitwararika.

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bagomba gukorera igenzura ibinyabiziga byabo kugira ngo igihe bari mu muhanda bidateza impanuka abandi bantu bawukoresha.

Bagomba kandi kuringaniza umuvuduko bakita ku byapa bibayobora ndetse bakamenya imiterere y’umuhanda bagendamo kugira ngo birinde impanuka zituruka ku kamenyero gake ko gukoresha uwo muhanda.

Yatabawe n’ingabo z’u Rwanda zikorera muri Nyungwe

IVOMO:Kigali Today

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *