Intambwe tumaze gutera ikwiriye kudutera gushima- Dr. Murigande

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ambasaderi Dr.Charles Murigande

Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr.Charles Murigande, yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 30 abanyarwanda bagenze mu nzira yo kwiyubaka, rukwiriye gutuma bashima Inama.

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo tariki 29 Nzeri 2024, Abanyarwanda bahurire mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’, muri Stade Amahoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 24 Nzeri, umuhuzabikorwa w’icyo giterane, Ambasaderi Dr.Charles Murigande, yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 30 rw’u Rwanda mu kwiyubaka ari impamvu ikomeye yo gushima Imana.

Dr Murigande wabaye Minisitiri wo gutwara ibintu n’Itumanahaho mu myaka ya 1995, yavuze ko muri icyo gihe hari Sosiyete imwe y’itumanaho, Telefone ziri mu gihugu zitarenze ibihumbi 10.

Ati” Uyu munsi hafi ya buri munyarwanda wese afite telefone, hari n’abafite ebyiri.”

Avuga ko ku kuba uyu munsi u Rwanda rufite ingengo y’imari irenga Miliyari 500, ari ibyo kwishimira kuko mu 1996, ubwo bakoraga ingengo y’imari bwa mbere, yari ihagaze Miliyari 54 Frw.

Icyizere amahanga agirira i Rwanda, biri mu byo gutuma abanyarwanda bashima Imana.

Amb.Dr.Murigande yavuze ko u Rwanda rwanaciye agahigo ko kuyobora imiryango ibiri ikomeye ku Isi; hari umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ndetse n’Umuryango wa Commonwealth.

Ati “Nta gihugu na kimwe cyo ku Isi cyari cyayobora iyo miryango icyarimwe, usibye u Rwanda. U Rwanda rw’icyo gihe twari dufite, ni rwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo zikaza kugarura amahoro iwacu.”

- Advertisement -

Ati “Intambwe tumaze gutera muri iyi myaka 30 ikwiriye kudutera gushima twese.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye Stade Amahoro izaberamo iki giterane cya Rwanda Shima Imana.

Igiterane cya “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

Kuri iyi nshuro kizaba, tariki 29 Nzeri 2024.

Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z’amanywa, naho igikorwa kizatangira saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye.

Hazaba hari amakorali atandukanye akomeye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jireh, Ambassadors of Christ n’ayandi.

Ambasaderi Dr.Charles Murigande

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *