Ishimwe Christian yagarutse muri Police FC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro w’ibumoso uherutse kwerekeza mu kipe ya Zemamra Renaissance yo muri Maroc, yagarutse mu kipe ya Police FC yari yabanje gusinyira ubwo yavaga muri APR FC.

Mbere yo kujya mu kipe y’Igihugu, Amavubi, yanganyije na Libya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Tripoli muri Libya, Ishimwe Christian yari yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Zemamra Renaissance yo muri Maroc.

Amakuru UMUSEKE wakuye mu bari hafi y’abashinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi, avuga ko mu myitozo uyu musore yakoreye muri Maroc, itigeze yemeza abatoza nyamara yari yashimwe ndetse yanatsinze ikizami cy’ubuzima.

Gusa andi makuru avuga ko ikipe ya Zemamra Renaissance, itigeze itanga byose byifuzwaga n’ikipe ya Police FC. Ibi birasobanura ko uyu musore agomba kugaruka mu kipe ye y’Abashinzwe Umutekano.

Ishimwe Christian azwi mu makipe nka Marines FC, AS Kigali na APR FC yavuyemo ubwo yasinyiraga Police FC. Ubu ari kumwe n’Amavubi agomba kugaruka kwitegura Nigeria mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Nzeri 2024.

Ishimwe Christian azakinira Police FC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *