Jehovah Jireh yateguye igiterane cyo gutarura Intama zazimiye

Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepiens yararikiye abantu bose kwitabira igiterane cy’imbaturamugabo kigamije gutarura Intama zazimiye no guha ibyiringiro imitima y’abimariyemo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Iki Giterane cyiswe “Imana iratsinze Live Concert ” kigiye kuba ku nshuro ya Kabiri, giteganyijwe kubera muri Stade ya ULK mu Mujyi wa Kigali ku wa 22 Nzeri 2024.

Ni igiterane cyatekerejweho mu rwego rw’ivugabutumwa ryagutse kandi rifite intego yo kuvana abantu mu byaha no mu ngeso mbi zitandukanye.

Gifite kandi intego yo gusengera abari barateye umugongo umukiza kugira ngo bagire icyerekezo gishya kibaganisha aheza haba mu myizerere no mu iterambere ry’igihugu.

Hateganyijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya inda z’imburagihe no gukumira ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA no guta amashuri, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurwanya amakimbirane asenya imiryango.

Muri iki giterane Jehovah Jireh izaba iri kumwe n’andi makorali atandukanye arimo Chorale Hoziana ndetse na Ntora Worship Team.

Jehovah Jireh iti “Ni igiterane tuzabanamo n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abaririmbyi beza bo mu itorero ryacu.”

Imana Iratsinze Live Concert ni igiterane Ngaruka mwaka gitegurwa na Jehovah Jireh Cepien Choir Post Cepien ULK. Mu mwaka ushize, cyabereye mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane

Cyabaye mu minsi itatu aho iyi korali yakoze ibikorwa bitandukanye birimo igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

- Advertisement -

Hakozwe igikorwa cy’ubukangurambaga n’ibiganiro mu baturage bigamije kurwanya imirire mibi no kurwanya igwingira ry’abana mu murenge wa Rugarama.

Korali Jehovah Jireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998. Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, “Umukwe araje”, “Tugufitiye icyizere Mana”, “Izahanagura amarira”, “Imana yaraduhamagaye”, “Kugira ifeza”, “Guma muri Yesu”, “Ingoma yawe”, “Intsinzi” n’izindi.

Abantu bose batumiwe muri iki giterane
Korali Jehovah Jireh yateguye igitaramo gikomeye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW