Perezida Kagame yanenze bamwe mu bihisha mu madini , bagashinga amatororero adakurikije amategeko ndetse bagategeka abayoboke ibishobora kubatwara ubuzima.
Umukuru w’Igihugu yabivuze mu ijambo yagezaga ku bitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana “Thanksgiving Prayer Breakfast”, yabereye muri Kigali Convention Centre ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024.
Aya masengesho yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yakoreye Igihugu muri manda ishize, uko amatora yagenze ndetse no kuyiragiza manda nshya u Rwanda rwinjiyemo.
Perezida Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo hari ibyo adakwiye kwemerera Abanyarwanda gukina na byo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu Imana yabahaye ubwenge butekereza bukabafasha kurwanya ikibi.
Yanenze abayobozi b’amadini birengagije amateka u Rwanda rwanyuzemo, bakemera ubutekamutwe bwinjira mu madini.
Ati “Bishoboka bite, ku bantu bazima, abantu banyuze mu bintu nk’ibyo mwanyuzemo? Ubu turi abantu bari aho, buri mutekamutwe aza akadutwara mu byo yapanze, atekereza, tukamukurikira? Koko? Akababaro kanyu ntacyo kabamariye? Akababaro k’amateka, ntacyo kabamariye?’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda batari bakwiye kujya mu buyobe ngo bakurikire ubakoresha ibibambura ubuzima.
Ati “Abantu b’amabandi baze babayobore, babatware? Erega ibi maze kuvuga, natangagaho ingero hari abatakaje ubuzima muri byo, hari abantu bapfa, hari abagwa muri ubwo buvumo, hari abantu bagwa mu kubabwira ngo niba yari afite indwara ntiyivuze, ngo azamuvura.
- Advertisement -
Yabanje akivura se ko na we aba arwaye ahubwo. Mukabyemera. Umusazi akaza akakubwira ngo mfite ububasha nahawe n’Imana, ndagukiza. Wabanje ukikiza wowe umerewe neza ujya gukora ibyo ngibyo.’’
Umukuru w’Igihugu yanenze ko habayeho kwibagirwa amateka igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati “ Byashoboka bite ngo abantu bazima banyuze mu bintu nk’ibyo mwanyuzemo, akababaro kanyu ntacyo kabamariye ?akababaro k’amateka ntacyo kabamariye ?
Yakomeje ati “Ariko si mwe mwirirwa mutubwira hano ngo imbere y’Imana twese tungana? Kuki haboneka uza ubwira abantu ngo nagize ntya mu gitondo numva ijwi kandi ndamenya ngo ni ryo, araza arambwira ngo ni Imana , Imana ibonekera wowe gusa kuki itabonekera n’abandi ? Ariko kandi iyo ikubonekeye, ikubonekera ngo ugende kwica abantu cyangwa kubeshya abantu ubambura ibyabo ? Ubonekerwa ubabwira ko badakwiriye kurya, ko badakwiye kwivuza, warangiza ngo watumwe? Watumwe na nde? Uwatuma ibyo ni nde ? usibye n’Imana ko n’umuntu muzima ko atabituma ngo ujye kubikora. ?
Umukuru w’Igihugu yanenze abayobozi barebera bamwe mu bashinga amatorero bayobya abaturage .
UMUSEKE.RW