Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza nyuma y’uko Uwineza Jean Claude wo mu Karere ka Muhanga atabaje avuga ko hari abantu bashatse kumwivugana, Imana igakinga ukuboko, bakica imbwa ye.
Ni ubugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Cyakabiri, Akagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Uwineza Jean Claude uzwi nka Mwataka avuga ko yageze mu rugo iwe avuye i Kigali, agasanga abantu bitwaje imihoro n’intwaro gakondo binjiye mu gipangu.
Ubwo imbwa ze ebyiri zatangiraga kubamokera, yinjiye mu nzu vuba na bwangu, ariko imwe mu mbwa ze yahise yicwa.
Uwineza yavugije induru atabaza abaturanyi maze bahagera abo bagizi ba nabi bakuyemo akabo karenge barahunga.
Avuga ko mbere yuko abo bantu binjira iwe, hari ubutumwa bugufi bumutera ubwoba, abo akeka babanje kwandika.
Ati “Hari hashize iminsi mikeya mpawe ubutumwa bugufi (Sms) n’abantu kugeza ubu ntarabasha kumenya bunteguza ko bazanyica.”
Avuga ko mu bo akeka harimo abantu bigeze gukorana baza kugirana amakimbirane ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bibaga.
Ati “Nandikiye Inzego z’ibanze, Polisi ndetse n’Ubugenzacyaha ntegereje ikiva mu iperereza.”
- Advertisement -
Gusa uyu Uwineza avuga ko bimuteye ubwoba kuko iryo tungo rye bishe ryabaye igitambo, akavuga ko iyo ritahaba baba baramwivuganye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste yabwiye UMUSEKE ko nta makuru bari bafite y’abo bantu bashakaga kwica Uwineza.
Ati “Tugiye kumubaza twumve uko ikibazo giteye dukurikirane icyo dufiteho amakuru.”
Gitifu Gakwerere avuga ko mu minsi ishize aribwo uyu muturage yari afitanye ibibazo n’abo bakorana, cyakora akavuga ko batazi niba aribyo byabaye intandaro bikaba bigeze kuri uru rwego rwo gushaka kwica umuntu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Iki kibazo kirimo gukurikiranwa murakoze.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko abo bantu bagiranye amakimbirane na Uwineza Jean Claude kuri ubu abenshi muri bo bafunze bakaba baratangiye kuburana, bigakekwa ko abo mu miryango yabo bashobora kwihimura.
Gusa hategerejwe ibyo Ubugenzacyaha buzagaragaza mu iperereza bwatangiye gukora.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.