Ntagisanimana Saida yabonye akazi gashya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwahoze ari umutoza wa AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida, yagizwe umutoza mukuru wa Fatima Women Football Club yo mu Karere ka Musanze.

Mbere gato y’uko umwaka w’imikino 2023-24 urangira muri shampiyona y’Abagore, Saida ni bwo yatandukanye na AS Kigali WFC nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwaseshe amasezerano bari bafitanye ariko agaseswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuva ubwo nta kazi uyu mutoza yari afite, ariko ubuyobozi bwa Fatima WFC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore, bwafashe icyemezo cyo kumuha amasezerano y’umwaka umwe [2024-25].

Ntagisanimana mbere yo gutangira umwuga w’ubutoza nk’uwabigize umwuga, yakiniye AS Kigali WFC. Afite Licence C-CAF, afite kandi Licence y’abatoza bongerera imbaraga abakinnyi. Yakiniye Amavubi y’Abagore.

Saida yagizwe umukuru wa Fatima WFC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *