Nyanza: Umusore akurikiranyweho  gukomeretsa mugenzi we bapfa Indaya

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umusore wo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi we bapfa umukobwa wigurisha (indaya).

Ibi  byabaye mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanam2024,bibera  mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Gatagara mu mudugudu wa Kinyogoto.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Umusore witwa  Olivier w’imyaka 23 yafashwe akekwaho gukubita akanakomeretsa mu mutwe uwitwa Pierre w’imyaka 21 bikekwa ko  bapfuye indaya  itaramenyekana imyirondoro.

Uwakomeretse yahise ajyanwa  ku bitaro i Nyanza kwitabwaho n’abaganga .

Amakuru avuga ko mu gukomereka kuriya musore byatewe ni uko bombi bashakaga kuryamana n’iriya ndaya niko kurwana.

Ntacyo ubuyobozi buragira icyo buvuga kuri uru rugomo.

Ukekwaho gukora ruriya rugomo yajyanywe  kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/ Nyanza

- Advertisement -