Nyanza:Umwana yaguye mu cyuzi 

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umwana wari wajyanye kogana n’abandi yaguye mu cyuzi ahita apfa.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Bayi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umwana witwa TWAGIRAYEZU Dieudonné w’imyaka 15 yaguye mu cyuzi cyacukuwe n’umuturage wo muri kariya gace, ubwo we na mugenzi we bajyanaga koga, we ararohama ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Ntyazo, Alphonse Muhoza, yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka ikiba,bihutiye kujyana umurambo mu  Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Gitifu Muhoza asaba ababyeyi kwita ku bana babareba cyane ku buryo abo bana batajya ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *