Perezida Kagame ari muri Indonesia

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia, aho yifatanya n’abandi bayobozi mu nama ya kabiri ihuza Indonesia na Afurika.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuhate wa Bandung mu kugera ku Cyerekezo 2063 cy’Afurika”, izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024.

Ni inama yitezweho kubaka umusingi w’ubutwererane burambye hagati ya Indonesia n’ibihugu by’Afurika.

Abayitabiriye bazaganira ku gukomeza gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia mu buzima, kwihaza mu biribwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no guteza imbere Ubwenge bukorano.

U Rwanda na Indonesia ni ibihugu bikomeje kwagura umubano, nko nuri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano.

Ni amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi, yasinywe na Dr Vicent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda na Retno Marsudi wa Indonesia.

Icyo gihe kandi u Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi, Sheikh Abdul Karim Harelimana atangira imirimo nk’Ambasaderi.

Perezida Kagame yageze i Bali

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -