Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze Singapore aho yagiye mu nama ihuza abagize ihuriro ry’ibihugu bifite ubuso buto, akagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Singapore.
Iyi nama yitezweho kuba ari amahirwe kuri za guverinoma aho hazarebwa uko hatezwa imbere ubucuruzi, imari, ubuzima,ikoranabuhanga n’ibindi.
Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nzeri 2024, yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ,Milken Institute, Richard Ditizio, baganira ku bikorwa biteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Uruzinduko rwe rubaye urwa kane agenderera iki gihugu . Yaherukaga muri iki gihugu muri Nzeri 2022.
Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.
UMUSEKE.RW
- Advertisement -