RDF yaganirije Abadepite baherutse kurahira

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

Abadepite bagize manda ya gatanu baganirijwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri.

RDF yanditse kuri X ko ikiganiro “Cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.”

Izi Ntumwa za Rubanda zigize Manda ya gatanu, zarahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda tariki 14 Kanama 2024.

Abadepite bakomeje ibiganiro bibafasha gutangira neza inshingano (induction course).

Baherutse guhabwa ikiganiro kibanze ku rugendo rwo kubaka u Rwanda, imikoreshereze y’amategeko, imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko n’imikoranire n’izindi nzego.

Baganirijwe kandi ibijyanye no kujya impaka ku mategeko no kuyatora, gutsura umubano n’amahanga, gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 (NST2), igenamigambi ry’Igihugu n’itegurwa ry’ingengo y’imari.

Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda, Umutwe w’Abadepite igizwe n’abantu 80 barimo abo mu Mitwe ya Politike, abatorwa mu by’iciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abahagarariye abantu bafite ubumuga.

- Advertisement -
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *