Rusizi: Hari abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura bishyize hamwe batanga amafaranga, bayaha abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, babaha amashanyarazi, nyuma baza kwamburwa mubazi, ngo bazibonye mu buryo butemewe.
Ni abaturage bo mu mudugudu wa Gitambi, Akagari ka Kizura mu murenge wa Gikundamvura, ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, barira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa umuriro w’amashanyarazi bamaranye icyumweru bawucana.
Bavuga ko umuriro bawuhawe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, ingo umunani muri 16 zari zasigaye zitaragezweho n’umiriro w’amashanyarazi, muri uriya mudugudu wa Gitambi, zateranyije amafaranga y’ifatabuguzi bayaha umukozi wa REG.
Abashyirwa mu majwi bahawe ayo mafaranga, ni uwitwa Rwibutso Elias n’undi witwa Elyse.
Nyuma ngo baje guhabwa konteri, (cash power) zizanywe n’imodoka ya REG, uwo mukozi azishyira ku nzu zabo. Ku itariki ya 16 Werurwe, 2024 batunguwe no kubona REG ije kuzivanaho.
Nyirarebero Ernestine ni umwe muri abo baturage batanze ifatabuguzi, yabwiye UMUSEKE uko byagenze n’abazaga kubafasha bakabaha amafaranga.
Ati “Twasigaye nta muriro duhawe, dufotoza ibyangombwa by’ubutaka duhamagara kuri REG badusaba gutanga ifatabuguzi. Ingo umunani buri rugo rutanga Frw 20,000 bohereza umukozi wabo Rwibutso Elias aza kuyatora, atwereka ibiti tugomba kugura n’urusinga rw’amafaranga ibihumbi 256.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko konteri bazizaniwe n’abari mu modoka ya REG zibabaruyeho. Bakifuza ko bazisubizwa bagacana nk’uko bimeze ku baturanyi babo.
- Advertisement -
Ati “Imodoka ya REG yatuzaniye konteri enye batubwira ko izindi bazazohereza, twacanye ibyumweru bibiri ya modoka iraza bazimanura bavuga ko zashyizwe ahatemewe. Twagiye kuri REG i Kamembe twahazanze uwita Jack mu mashini batubonamo zitubaruyeho, twaguraga n’umuriro turifuza ko twazisubizwa.”
Bahiginshike Theophile na we atuye muri uyu mudugudu, ntanyuranya na mugenzi we yanavuze ko ikibazo cyabo ubuyobozi bw’Umurenge n’ubwa Polisi bukizi, we asanga bararenganyijwe.
Ati “Baje mu rugo bambaye imyenda yabo n’inkweto by’akazi turumvikana tubaha amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itandatu by’ifatabuguzi, badupimira intambwe bagarutse dushinga ibiti n’imodoka ya REG batuzanira konteri twazifatiye kuri Cimerwa turazana barazimanika, tumaze ibyumweru bibiri ducana barazijyana ku murenge, na Polisi barakizi twarenganyijwe na REG.”
Icyifuzo cy’aba baturage ngo ni uko basubizwa umuriro wabo bagakomeza gucana. Banavuze ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG n’abakozi bacyo bakwiriye kwisuzuma muri serivisi batanga, kuko bibisha bakanahombya abaturage.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques, avuga ko iki kibazo bakizi, akavuga ko nta mukozi bafite witwa Elias, ngo uwagaragaweho n’icyo kibazo yarafashwe.
Ati “Ikibazo turakizi nta mukozi wacu dufite witwa Elias ni umuhigi. Uwagaragaweho iki kibazo yitwa Maurice. Bubatse umuyoboro w’amashanyarazi twihutiye gukosora ayo makosa havaho izo kashi pawa zari zakuwe ahandi, zari zatewe n’ubujura bufatanyije n’abo baturage bari babizi. Ababigizemo uruhare uwafashwe, ubutabera buri gukora akazi kabwo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abiba ibikoresho byabo bagamijwe kujya biba abaturage. Yanavuze ko icyo urukiko ruzemeza kuri aba baturage kizubahirizwa, asaba abaturage kugira ubushishozi.
Ati “REG ni ikigo kinini gifite ibikoresho, tugira abagenda babyiba. Ibyo urukiko ruzanzura niba ari ugusubizwa amafaranga yabo bizubahirizwa, turakangurira abaturage kuba bakwirinda ayo makosa yavamo n’ibyaha.”
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /RUSIZI.