Rubavu: Abayobozi bahawe amasibo barebera mu rwego rwo kuzamura abaturage

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
umuyobozi w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avuga ko iyi gahunda izabafasha kwegera abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangije mu mirenge yose igize aka karere gahunda yiswe “Umuyobozi mu isibo” igamije kuzamura imibereho n’imyumvire y’umuturage, aho buri muyobozi ku rwego rwo hejuru agira Isibo abera umujyanama mu rwego rwo kuyifasha kugera ku iterambere rirambye.

Mu murenge wa Bugeshi aho iyi gahunda yatangirijwe ku rwego rw’ akarere, abaturage bavuze ko izabafasha kumvikanisha ibibazo byabo byatumaga bakomeza kudindira mu iterambere ry’imibereho ndetse n’ubukungu muri rusange.

Iyi gahunda iteguye ku buryo buri sibo igira umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru uyireberera, hagamijwe kuzamura imyumvire ku gahunda za leta, imibereho myiza, ubukangurambaga ku isuku n’isukura, kwitabira kujyana abana ku mashuri, kuboneza urubyaro, n’ibindi.

Musafiri Ildephonse, umuturage wo mu mudugudu wa Bipfura, Akagali ka Nsherima, umurenge wa Bugeshi, mw’izina ry’abaturage, avuga ko iyi gahunda izafasha abaturage kuzamura imyumvire ku gahunda za leta z’iterambere.

Ati: ‘Iyi gahunda izadufasha gusesengura imibereho ya buri rugo, maze ubuyobozi bumenye buri kibazo urugo rwihariye, ku buryo bizadufasha kugera ku iterambere no kuzamura imyumvire ku gahunda za leta, harimo Mituweli, kwizigama, no kurwanya imirire mibi mu bana.’

Kw’ikubitiro, umuyobozi w’akarere, Murindwa Prosper, yatomboye Isibo y’Ubutwari iri mu mudugudu wa Kabarore mu kagari ka Rusiza

Yavuze ko batekereje iyi gahunda bagamije kwegera umuturage kurushaho, mu rwego rwo kumenya uko bahagaze, kumenya ibibazo bafite, no kumenya ibyo bakeneye gukorerwa ubuvugizi, ndetse n’ibyo na bo bafitiye ubushobozi bwo gukemura

Ati “Twabonye ko iyo tugumye ku karere cyangwa ku murenge, tugashingira ubuzima bw’umuturage kuri raporo twohererezwa na ba mutwarasibo gusa, biba bidahagije. Iyo tubasanze, barushaho kutugisha inama, ariko natwe tukamenya neza uko abaturage babayeho. Abakora neza kurusha abandi bakabera abandi ikitegererezo, bityo tukagira abaturage bayobowe mu buryo bumwe kandi begeranye n’abayobozi.”

Iyi gahunda yiswe ‘Umuyobozi mu Isibo’ ni umwihariko w’Akarere ka Rubavu, yatangirijwe mu isibo imwe muri buri murenge, ariko ikazakomereza no mu yandi masibo agize akarere kose ka Rubavu. Yitezweho kuzana impinduka mu mibereho y’abaturage, aho buri sibo izaba ifite ifishi yuzuzwamo imibereho ya buri muryango.

- Advertisement -
Abaturage batangije ibimina ku rwego rw’Isibo bigamije kuzigamira ubwisungane mu kwivuza
umuyobozi w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avuga ko iyi gahunda izabafasha kwegera abaturage.

MUKWAYA OLIVIER

UMUSEKE.RW i Rubavu

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *