Ruhango: Hari Umuyobozi ufunganywe n’Umugore we

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Muhanga

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Byiringiro Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere Ka Ruhango n’umugore we bafunzwe.

Ayo makuru yatanzwe na bamwe mu bakorana na Byiringiro Emmanuel, avuga ko yafashwe ari muri siporo yo kuwa gatanu Taliki ya 28 Nzeri 2024.

Bamwe mu batanze ayo makuru bavuga ko uyu muyobozi afunganywe n’umugore we.

Umwe yagize ati “Ntabwo turamenya neza icyo bafungiye ariko harakekwa gushora akaboko mu bucukuzi bw’ibirombe.”

Gusa bakavuga ko uwatanze amakuru ari umugore bari baragije ibyo birombe bananirwa kumvikana aha Ubugenzacyaha amakuru yuko dosiye iteye.

Cyakora bakavuga ko batazi neza impamvu bamufunganye n’umugore we, kuko we atari umukozi w’Akarere.

Mugenzi we nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Bishoboke ko yari yaramuhaye ikirombe bikaza kumenyekana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, yabwiye UMUSEKE ko Byiringiro afunganywe n’umugore we.

Yagize ati ” Uko ni ukuri hari umukozi w’Akarere witwa Byiringiro Emmanuel ufunze, akaba asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere ku rwego rw’Akarere.”

- Advertisement -

Yavuze ko afungiye kuri RIB Station ya Ruhango, akaba yarafashwe ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024.

Ati ” Arakekwaho ruswa mu itangwa rya serivisi y’ubucukuzi bwa kariyeri. Afunganywe n’umugore we. Ibindi birimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

Mu minsi mike ishize ikibazo cy’ibirombe bivugwa kuri bamwe mu bayobozi b’Akarere cyahagurukije Komisiyo ishinzwe ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere.

Bivugwa ko iyi Komisiyo yacukumbuye isanga hari ababifitemo uruhare ndetse ikora na raporo ibigaragaza, bamwe mu bakozi b’Akarere bakibaza aho iyo raporo yarengeye kuko itigeze itangazwa ahubwo ko yagizwe ibanga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *