Umugabo witwa Sembeba Anicet, yasanzwe amanitse mu mugozi mu kazu ke yari atuyemo yibana wenyine, nta mugore cyangwa abana yabanaga na bo.
Byabereye mu mudugudu wa Gasarabuye, akagari ka Kiziguro umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yabonywe n’abaturage saa tatu za Mugitondo ku wa Mbere tariki ya 09 Nzeri, 2024. Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye.
Habimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu yahamirije UMUSEKE ko ari byo.
Ati “Nibyo uwasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye, yitwa Sembeba Aniceti. Nta kibazo yagiranaga n’abaturage, yibanaga ni umusaza ukuze yakoraga uturimo two mu rugo rwe gusa.”
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa Emmanuel, Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru abasaba gukomera ku muco wo kuyatangira ku gihe.
Ati “Turashimira abaturage baduhaye amakuru tubasaba gukomera kuri uwo muco, no kutihererana ibibazo byo mu miryango bajye babitumenyesha nk’ubuyobozi.”
Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu mugozi haracyategerejwe urwego rw’igihugu rw’ubugenza (RIB) ngo rukore iperereza.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.