Rwanda: Abandi bantu babiri bishwe n’icyorezo cya Marburg

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yemeje ko abandi bantu babiri bishwe n’icyorezo cya Marburg.

MINISANTE yagaragaje ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bamaze kuba umunani, mu gihe abanduye bagumye ari 26 n’aho abari kuvurwa ari 18.

Ni mu gihe abagera kuri 300 ari bo bamaze kumenyekana ko bahuye n’abarwaye Marburg.

Kuri iki Cyumweru, MINISANTE yashyize hanze amabwiriza y’uko ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro byahagaritswe mu minsi 14

Yatangaje kandi ko uwapfuye azize iyi ndwara nta kiriyo kizajya gikorwa, kandi kumushyingura bizitabirwa n’abantu batarenze 50.

Iyi Minisiteri yemeje ko uwishwe n’iyi ndwara nta muhango wo kumusezera ku rusengero cyangwa ku Musigiti uzajya ukorwa, ahubwo uzajya ubera mu bitaro.

Mu ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku gicamunsi kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’iki cyorezo nk’uko rwahanganye n’ibindi byabanje.

Yasabye Abaturarwanda gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe, ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Dr. Nsanzimana yavuze ko abafite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo, n’ibindi bakwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

- Advertisement -

Yasabye abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.

Nubwo bimeze bityo, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo guhera ku wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri, kugeza ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2024.

Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.

Umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri, iki cyorezo cyagaragaye muri Tanzania.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW