Sober Club yashinzwe na Dr Mbonimana igiye gufasha abantu kudidibuza indimi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Dr Gamariel Mbonimana

Umuryango uhananira Imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere, Sober Club, washinzwe na Dr Gamariel Mbonimana, washinze ishuri rizajya ryigisha indimi mpuzamahanga, ziherekejwe n’inyigisho zo kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Dr Gamariel Mbonimana yavuze ko Sober Club ari Umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, aho ukora ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije kwigisha urubyiruko.

Yasobanuye ko mu rwego rwo gukomeza kuwagurira imbaraga no gutuma ibikorwa byawo bikomeza, hashinzwe ishuri rizajya ryigisha indimi mpuzamahanga ziherekejwe n’inyigisho zo kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati ‘Ishuri ryaje ngo inyungu ivuyemo ikomeze ishyigikire ibikorwa byacu kugira ngo bibeho mu buryo burabye’.

Iri shuri rya Sober International Language & Training Center (SILT), riherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya kera ya Kaminuza ya UTB, mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatubes.

Iri shuri rizajya ryigisha indimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Ikigade, Icyarabu, Igifaransa, Igikoreya, Igiporotigali, Ikiyapani, Icyesipanyoro n’Igishinwa cyangwa izindi ndimi zose bitewe n’urwo ushaka kwiga yifuza.

Izi ndimi zizajya zihigishirizwa mu buryo bwo kuri Murandasi ‘ online’ cyangwa imbonankubone.

Uwifuza kwigira kuri Murandasi azajya yishyura 75,000 RWF cyangwa amadorali y’Amerika 75 (75 USD) buri kwezi, mu gihe cy’amezi atatu, naho uwiga imbonankubone azajya yishyura 100,000 RWF (100 USD) buri kwezi, mu mezi atatu. Amafaranga yo kwiyandikisha akaba ari 30,000 RWF.

Dr Mbonimana asobanura ko ko ibiciro bitari ku rwego rwo hejuru kuko usanzwe ari umunyamuryango wa Sober Club uba mu rubuga rwa Whatsapp azajya yishyura havuyeho 30%, ko kandi bagerageje kubisanisha n’ibindi biciro by’amashuri yigisha indimi.

- Advertisement -

Yagize ati “Abarimu bafite inshingano zo kwigisha izo ndimi ariko bakajya bashyiramo ibiganiro mpaka ‘debate’ bivuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge ku buryo uwiga izo ndimi ahavana ubumenyi bundi, kandi hazajya haba hari n’amasomo yo kwihangira umurimo. Ku buryo uzarangiza mu ishuri ryacu azajya aba afite n’ubundi bumenyi.”

Dr Gamariel Mbonimana yeguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2022 kubera ubusinzi.

Kuva amaze kwegura yahise ava ku nzoga, ndetse yemeza ko azakora ibishoboka byose ubuhamya bwe bukabera urugero abandi bakibaswe nazo, binyuze mu Muryango Sober Club ndetse yandika n’igitabo Imbaraga z’Ubushishozi (The Power of Keeping Sober).

Dr Gamariel Mbonimana asobanura ko ubu aho umusaruro wa Sober Club ugeze hashimishije kuko urubyiruko rwinshi rufashwa mu bujyanama, aho bahura narwo mu kubagira inama cyane ababaswe n’ibiyobyabwenge mu ibanga.

Bagahabwa ibitabo ndetse ubu muri Kaminuza nyinshi zo mu Rwanda hashizwe ‘clubs’ zigamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Sober Club ivuga ko yiyemeje gufasha amashuri makuru na za kaminuza kwimakaza umuco wo kwita ku buzima buzira inzoga, hagamijwe iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Kanda hano wiyandikishe

https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSd8cWTEyDyrTC_ceoV_xnG9XqPVypfy01XKgBsrHzu3BeA_Nw/viewform?vc=0&c=0&w=1&flr=0

Dr Gamariel Mbonimana

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *