U Rwanda rwatakaje undi mukino mu mikino Paralempike

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball yatsinzwe na Slovénie amaseti 3-1, ikomeza kubura intsinzi mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris mu Bufaransa.

Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu,tariki 31 Kanama 2024, muri Paris Arena.

Abari n’abategarugori b’u Rwanda bari bafite icyizere cyo gutsinda Slovénie na yo yashakaga intsinzi yayo ya mbere.

Slovénie yatangiye neza yegukana iseti ya mbere ku manota 25-19. U Rwanda na rwo rwahise rusubira mu mukino, maze rutwara iseti ya kabiri ku manota 25-23.

Mu iseti ya gatatu, ntibyigeze byorohera Liliane Mukobwankawe na bagenzi be kuko bayitwawe barushwa cyane, ku manota 25-14.

Slovénie yashimangiye intsinzi yayo mu iseti ya nyuma yatwaye ku manota 25-22, umukino wose urangira itsinze u Rwanda amaseti 3-1 (25-19, 23-25, 25-14, 25-22).

Mu mibare, Slovénie yarushije u Rwanda muri ‘attaque’ bakoze. Batsinze ‘spikes’ 40 kuri 35 ndetse banatsinda ‘aces’ 20 ku icyenda z’u Rwanda. Amakipe yombi yakoze ‘blocs’ 10.

Muri uyu mukino, Klara Vrabic wa Slovénie yatsinze amanota 24, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Mukobwankawe Liliane yatsinze amanota 12.

Uyu ubaye umukino wa kabiri u Rwanda rutsinzwe nyuma yo gutsindwa na Brésil amaseti 3-0 ( 13-25,10-25,7-25) mu wa mbere w’irushanwa.

- Advertisement -

Umukino wa gatatu ari na wo usoza itsinda B, u Rwanda ruzahura na Canada ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024.

Ikipe y’Igihugu yabonye itike yo kwitabira iri rushanwa rihuza amakipe umunani, ubwo yatwaraga Igikombe cya Afurika muri Mutarama 2024, yitabira ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Undi Munyarwanda uri muri iyi mikino ihuza abafite ubumuga ni Niyibizi Emmanuel wasiganwe ku wa Gatandatu muri metero 1500. Mu bakinnyi 16 basiganwe muri iki cyiciro yabaye uwa gatanu aho yari yakoresheje iminota itatu, amasegonda 56 n’ibice 30.

Gusa, abashinzwe irushanwa bemeje ko uyu mukinnyi wari witabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere akurwa mu isiganwa [ibihe bye bitabarwa] kubera kugendera nabi mu nzira abakinnyi banyuramo mu isiganwa.

U Rwanda rwagowe na Slovenie
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye iseti imwe
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa Kabiri

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *