Ubuzima bwa Musabeyezu ukora ububumbyi mu gihe hari ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Musabeyezu Devota akora umurimo wo kubumba

Imihindagurikire y’ibihe (Climate Change/Changement Climatique) ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi muri iki gihe, aho ubushyuhe bwiyongereye bikagira ingaruka ku buryo imvura igwa, henshi ku isi amapfa akiyongera.

Mu Rwanda naho imihindagurikire y’ibihe igenda ihindura byinshi, harimo ubwiyongere bw’ubushyuhe, imvura itagwira igihe uko bisanzwe, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage by’umwihariko ab’amikoro make.

Musabeyezu Devota ni umuturage umaze igihe gito avuye i Kigali kubera ko imibereyo ye avuga ko itamwemereraga kuhaba, ubu amaze igihe gito akodesha inzu mu gace ka Rudende, mu murenge wa Rusoro mu karere ka Gasabo.

Akora ububumbyi, ni wo mwuga utunze umuryango we w’abantu 7.

Musabeyezu avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari nyinshi ku buzima bwe. Avuga ko imirimo bakora yo kubumba, harimo gukora isaso y’amashyiga (imbabura) ubu ntacyo ibinjiriza gifatika kibasha kubatunga.

Imvura ni yo ituma agurisha, iyo yaguye ngo no kubona ibumba biramworohera, ariko muri iki gihe cy’izuba ngo ibumba riba rike, n’abaguzi bakagabanuka kuko bacana inkwi.

Kuri we, ngo iyo imvura yaguye isaso y’amashyiga ayigurisha hagati ya Frw 150, na Frw 200 ariko ngo mu gihe cy’izuba abantu bacana inkwi cyane kurusha uko bakoresha imbabura, isaso ye akayigurisha Frw 100.

Avuga ko imibereho yabo itameze neza, ndetse n’ibyo akenera nk’amafaranga y’ishuri ku bana be, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nta wo yatanze.

Ku bwe avuga ko aretse ubuzima bwo guhora yimuka buri mu bituma imibereho ye idahinduka, akabona ko abonye aho aba he byamufasha guhindura ubuzima bwe.

- Advertisement -

Yongeraho ati “Ngize amahirwe nkabona umuntu wamfasha, akaba yampa imfashanyo y’amafaranga, nagira ikindi nkora ibi nkabireka.”

Musabeyezu avuga ko gushaka ibumba n’insibo, bimutwara imbaraga kuko akora urugendo ajya kurishaka, akavuga ko umusaruro abona utajyanye n’izo mbaraga atakaza.

Umuryango utari uwa Leta, WOPU uharanira iterambere n’ubumwe bw’abagore batishoboye, uvuga ko watangije ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage by’umwihariko abagore batishoboye kumenyaa uburyo bagira uruhare mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Ubukangurambaga buheruka bwakozwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2024,  mu turere twa Rubavu, Gicumbi na Bugesera.

Leta y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwa Guverinoma rutanga amakuru ku mihindagurikire y’ibihe, https://climatechange.gov.rw/index.php?id=2 ivuga ko kuva mu myaka ya 1997, 2001, 2006, 2007, 2008, 2009, na 2012 intara y’Iburengerazuba cyane cyane yagiye yibasirwa n’imyuzure.

Iyo myuzure ni ingaruka y’imihindagurikire y’ibihe, aho yahitanye ubuzima bw’abantu, ikomerekeramo abanda, yangiza ibikorwa remezo, imirima n’imyaka n’ibindi ndetse ituma abantu benshi bimurwa aho bari batuye.

Mu zindi ngaruka zirimo igabanuka ry’ibiribwa, ikwirakwira ry’indwara ziterwa n’amazi yanduye n’ibindi.

Ruriya rubuga rugaragaza ko mu mwaka wa 2018, Guverinoma yatanze miliyoni 200 z’amadolari mu gusana ibikorwa remezo byangiritse, no kuziba icyuho cy’ibihombo bitandukanye birimo imyaka n’ibiribwa byari bikenewe kubera ibura ryabyo ryaturutse ku mihindagurikire y’ibihe.

Ku rundi ruhande umugabo we na we aba umufasha muri iyo mirimo
Uyu muryango ukeneye kubona aho utura habo ngo byabafasha guhindura ubuzima

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *