Umunyarwanda ari mu bapfiriye mu mpanuka ya Jaguar

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uganda : Umunyarwanda ari mu bantu 8 baguye mu mpanuka ya Jaguar

Imodoka ya Jaguar yavaga Uganda yerekeza mu Rwanda, yakoze impanuka, igwamo abantu umunani barimo Umunyarwanda abandi 30 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024. Yabereye ahitwa Kabaale-Bugonzi ku muhanda mukuru Kampala – Masaka imodoka ya sosiyete ya Jaguar yo mu bwoko bwa Isuzu Bus ifite ibirango UBP 964T ubwo yagonganaga n’indi yo mu bwoko bwa Isuzu Elf ifite ibirango UAV 988N.

Polisi ya Uganda yatangaje  ko mu bantu baguye muri iyi mpanuka harimo Umunyarwanda witwa Akariza Aline w’imyaka 28 utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe muri santere ya Nyagasambu.

Iyi mpanuka ngo yaturutse ku muvuduko mwinshi wa bisi ya Jaguar yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso.

Abandi bamenyekanye baguye muri iyi mpanuka ni uwitwa Moses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda, na Acham.

Umuvugizi wa Polisi mu gace k’Amajyepfo, Twaha Kasirye yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije no kuba abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu byinshi.

Yongeye gusaba abashoferi kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije

Ati: “Turakomeza kuburira abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije. Mu byateye iyi mpanuka hashobora kuba harimo ko abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima, muri aka gace kaba karimo n’ibihu byinshi.”

Polisi ya Uganda ivuga ko iyi mpanuka ibaye iya gatatu ikomeye ibaye mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

- Advertisement -

Polisi ivuga ko hagati ya tariki 11 na 17 Kanama, abantu 76 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, abandi barenga 360 barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu minsi ine ishize, abantu icumi bapfuye ubwo bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Pokopoko, yagonganaga na tagisi itwara abagenzi ya Toyota Hiace.

Ku ya 19 Kanama, abantu batandatu barapfuye abandi 37 barakomereka mu mpanuka ya bisi ya Sosiyete ya Gateway, yagonganye n’ikamyo ya Fuso, ku muhanda wa Masaka- Mbarara.

UMUSEKE.RW