Umugabo ukekwaho guha akazi umuntu agapfira mu musarane yishyikirije  RIB

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umugabo wo mu Karere ka Nyanza yishyikirije RIB nyuma yo guha akazi umuntu ko gucukura umusarane ariko akaburiramo ubuzima

 Umugabo wo mu karere ka Nyanza ukekwaho gutanga akazi ngo bamukurire telefoni  mu musarane maze uwahawe akazi agapfa yishyikirije Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ku wa  01 Nzeri 2024 nibwo umugabo witwa Ntasangirwa Jean Claude w’imyaka 44 wari utuye mu Mudugudu wa Nkinda mu kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yahawe ikiraka cyo gukura telefone mu musarane ariko ntibyamuhira ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko uwari watanze kariya kazi ari nawe nyiri musarane witwa Gasasira Janvier yari yijeje nyakwigendera kumuha  amafaranga ibihumbi cumi (10,000frws).

Uriya wari watanze akazi akimara kumva iyo nkuru ntiyongeye kuboneka muri ako gace bigakekwa ko yahise atoroka.

UMUSEKE wamenya amakuru ko Gasasira yaje kugirwa inama n’abantu bamuzi noneho afata icyemezo cyo kugaragara anifatira icyemezo cyo kwishyira RIB nayo ihita imuta muri yombi dore ko yari imaze iminsi imushakisha.

Ukekwaho gutanga  kariya kazi, yari atuye mu kagari ka Nyakabuye mu Murenge wa Mpanga mu karere ka Nyanza ari naho ubwiherero nyakwigendera yaguyemo bwari buherereye.

Kuri ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nkomero iri mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Umugabo yapfiriye mu musarane ashaka gukuramo telefoni

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *