Umunyarwanda azajya yinjiza arenga miliyoni 16 Rwf mu 2050

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu 2050, Umunyarwanda azaba yinjiza $12,485 ku mwaka, arenga miliyoni 16 Rwf hakurikijwe agaciro Idorali ry’Amerika ririho ubu, ubushomeri bukazaba buri munsi ya 5%.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda y’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere ( NST2).

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yabereye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, niyo yemeje iyo gahunda

NST2 yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Iyi gahunda ya Guverinoma yubakiye ku byagezweho muri gahunda ya mbere y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), hagamijwe gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 kigamije guteza imbere u Rwanda.

Ku buryo Abanyarwanda bose bazagira imibereho myiza n’iterambere rirambye nk’uko byasobanuwe na Dr Ngirente.

Yagize ati “Iki cyerekezo rero kigamije guteza imbere u Rwanda ku buryo Abanyarwanda bazagira iterambere rirambye bityo bakagira n’imibereho myiza.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasobanuriye Abadepite n’Abasenateri ko NST1yarangiye ndetse na NST2 yamaze gutangira, zombi zigamije gushyira mu bikorwa ibyo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzageraho mu cyerekezo 2050.

Dr Ngirente yavuze ko mu 2050, Abanyarwanda bazaba bafite ikizere cyo kubaho kugeza ku myaka 73, ndetse n’ubushomeri ntiburenge 5%.

- Advertisement -

Ati “Twifuza ko ku mpuzandengo, umuturage w’u Rwanda azaba ashobora kwinjiza $12.485 ku mwaka, mu 2050. Ibyo rero biradusaba imbaraga nyinshi kugira ngo tuzabigereho mu 2050, ariko ni icyerekezo twihaye tugomba kubigeraho.”

Dr Ngirente yemera ko ibyo biyemeje bizagerwaho.

Yagize ati” Impamvu twemera kandi ko ibi byose tuzabigeraho ni uko twamaze kubona ko iyo Abanyarwanda dushyize hamwe tugakorera hamwe, tugakurikira umurongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba yaduhaye ibyo dushaka tubigeraho.”

Dr Ngirente yavuze ko kandi mu myaka itanu iri imbere, abaturage bazagezwaho amazi meza, hubakwe inganda z’amazi, amazi agezwe mu mashuri, mu mavuriro, ibigo bitandukanye n’inyubako z’ubucuruzi, ko ibi bizagerwaho kuko hazavugururwa imiyoboro isanzweho y’amazi.

Iyi gahunda yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *