Uwakiniye Amavubi y’Abagore akeneye ubufasha bwo kwivuza Kanseri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubonwamo Kanseri yo mu maraso, Ufitinema Clotilide wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru, arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza mu gihugu cy’u Buhinde.

Nyuma yo kumara iminsi arwariye mu Bitaro bya CHUK, Ufitenema Clotilide wakiniye Amavubi y’Abagore, basanze afite Kanseri yo mu maraso ndetse bamusaba kujya kwivuza mu Buhinde hakiri kare.

Iyi kanseri yabonywe mu misokoro ya Ufitinema. Yahise yoherezwa kwivuriza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, maze na ho bamuhuza na Dr wamufasha mu gihugu cy’u Buhinde. Uzamuvura, yamubwiye ko bisaba ko azishyura miliyoni 5 Frw, maze imisokoro irimo iyo kanseri igakurwamo hagashyirwamo indi.

Uyu mukobwa yabwiwe ko yakira mu gihe yaba abashije kujya kwivuza hakiri kare iyi kanseri itarafata indi ntera. Mu gihe yari amaze CHUK, yongererwaga amaraso kuko iyi kanseri ari yo yayamwonkaga ndetse ikaba yangiza abasirikare b’umubiri.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bishobora kuba byaramenye uburwayi bwa Ufitinema ndetse izi nzego zishobora kuzamufasha.

Uyu mukobwa w’imyaka 26, yakiniye amakipe arimo Mutunda WFC, Bugesera WFC n’ikipe y’Igihugu y’Abagore.

Ufitinema yakiniye Amavubi y’Abagore

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *