Rwanda: Aba mbere barakingirwa Marburg kuri iki Cyumweru

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Kuri iki Cyumweru u Rwanda ruratangira ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Marburg nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 06 Ukwakira 2024 kigaruka ku ishusho y’icyorezo cya Marburg

Yagaragaje ko kugeza ubu abantu 46 aribo bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Barimo 12 bapfuye, 29 barimo kuvurwa n’abandi batanu bakize.

Yavuze ko abo iki cyorezo kimaze guhitana biganjemo abakora kwa muganga kuko itsinda ry’abaganga bitabye Imana bari hamwe.

Dr Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo ku bantu 1700 bashobora kurara bageze ku 2000.

Yasobanuye ko ubu hari gukoreshwa igipimo cya PCR, ko iyo umuntu atagaragaza ibimenyetso, kigaragaza ko atarwaye.

Ati “Igipimo cya PCR dufata gitangira kuba ‘positive’ igihe watangiye kugaragaza ibimenyetso.”

Yavuze ko inkingo zamaze kugera mu Rwanda ndetse zikaba zamaze kugenzurwa n’ababishinzwe ndetse n’Ikigo gishinzwe gukingira kikaba cyamaze kuzisuzuma.

Ni ‘Dose’ 700 ‘ z’urukingo rwa Sabin Vaccine rwakozwe n’ikigo cyitwa Sabin Vaccine Institute cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

- Advertisement -

Ati ” Uyu munsi tukaba dutangira gukingira abari mu byago byo kuba bakwandura iki cyorezo kurusha abandi, barimo abaganga n’abandi bahuye n’abarwaye Marburg.”

Yamaze impungenge abumva ko inkingo za Marburg zigiye gutangwa ko zaba ziri mu igeragezwa, atanga ingero ko zakoreshejwe mu guhangana n’iki cyorezo ubwo cyibasiraga Uganda, Kenya na Amerika.

Yavuze ko ku ikubitiro hari bukingirwe abakora kwa muganga, abatwara n’abandi bita ku bantu mu mbangukiragutabara, abo mu miryango y’abanduye n’abandi.

Ati “Abaganga bo barabyumva kuko kubaha uru rukingo bizabafasha kwirinda no kurinda kwanduza abandi bitaho.”

Dr Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rwashyize imbaraga mu gufata ibipimo aho muri buri Ntara no ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bitangira gukorwa kuri iki Cyumweru cyangwa ku wa mbere.

Ati “Ubushobozi bwikubye inshuro eshanu kandi biraza kugira icyo bidufasha mu gutanga ibisubizo.”

Dr Nsanzimana yasabye ko umuntu waba warahuye n’umurwayi akwiye kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo yitabweho kuko iki cyorezo cyihuta cyane.

Yavuze ko abaturage bakwiriye kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa se bahoberana.

Mu zindi ngamba zafashwe kandi harimo gushishikariza abaturage gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa se bagakoresha imiti isukura intoki (hand sanitizers).

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko kuba iki cyorezo cyarahereye mu nzego z’ubuzima, kigafata abaganga bwa mbere, ari ikintu kigomba gutuma inzego zose zihaguruka kuko abaganga baramutse barwaye nta wavura abaturage.

Yagize ati ” Tuzi ko icyorezo turi guhangana na cyo cyagize ingaruka ku bakozi bo kwa muganga, niba banduye bakarwara ntibakongera kuvura abaturage bacu, tugomba rero guhangana n’icyorezo kugira ngo turinde abaganga bacu n’abaturage.”

Dr Brian yavuze ko OMS iri gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo iki cyorezo kibashe gukumirwa ariko hanaboneke inkingo zikenewe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda gutekana no gukurikiza ingamba zashyizweho kuko kugeza ubu ibimaze gukorwa hari icyizere cyo gutsinda virusi ya Marburg vuba.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW