Abagabo bane basambanyije umwana bakatiwe burundu

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Urukiko rw’i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzaniya rwakatiye abagabo bane igihano cy’igifungo cya burundu kubera gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Mu bakatiwe harimo Clinton Damas, umusirikare mu ngabo z’igihugu cya Tanzaniya, na Praygod Mushi, umuyobozi wa gereza.

Abandi bakatiwe ni Nickson Jackson na Amin Lema.

Usibye igihano cy’igifungo cya burundu, abo bagabo bane buri wese yategetswe kwishyura uwahohotewe miliyoni imwe y’amashilingi ya Tanzania.

Ni mu gihe umupolisi mukuru ukekwaho kuba yarategetse igitero cyo gufata ku ngufu uyu mwana w’umukobwa agomba kuburanishwa mu kwezi ku Ukwakira.

Ku wa mbere, hanze y’urukiko rw’ibanze rwa Dodoma, Godfrey Wasongaumunyamategeko wunganira abo bagabo, yatangaje ko batishimiye iki cyemezo.

Ku mbuga nkoranyambaga, abiganjemo ibyamamare, n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashimye icyemezo cy’urukiko.

Amashusho agaragaza gufatwa ku ngufu kw’uwo mwangavu yatangiye gukwirakwira kuri interineti muri Kanama.

Igipolisi muri Tanzania cyasabye abaturage guhagarika gukwirakwiza ayo mashusho mu rwego rwo kwirinda kwica urubozo uwahohotewe.

- Advertisement -

Ni mu gihe Tanzania yashyizeho ingamba zikakaye zo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongera ubutitsa.

 

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW