Abanyamulenge bakomeje gutotezwa amahanga arebera

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Amahanga arasabwa kotsa igitutu ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kugira ngo buhagarike ubwicanyi n’akarengane bikomeje gukorerwa Abayekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abandi banye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Inkomoko y’ubwicanyi bubakorerwa bwatangiye gushinga imizi ubwo abari ingabo za Leta ya Juvenal Habyarimana n’Interahamwe zavaga mu Rwanda zimaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izo ngabo n’Interahamwe zigeze muri RD Congo, zakomeje umugambi wazo wo guhiga no kumaraho Abatutsi kuko aho bari baturutse mu Rwanda, zitari zibigezeho.

Umwe mu bavugizi ba Sosiyete Sivile mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, akaba n’umwe mu bagize Umuryango w’Abambasaderi b’Amahoro muri Kivu y’Epfo avuga ko amahanga yatereye agati mu ryinyo.

Ati ” Ibyo byarakomeje no muri Kivu ya Ruguru, abavuga ururimi rw’ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi bakomeza kuba muri Ako karengane, ari naho mubona haje kuvamo uriya mutwe wa M23… No mu Majyepfo havuka umutwe wa Twirwaneho nawo wagerageje gukora ibishoboka byose ngo abantu batarimbuka ngo bashireho.”

Avuga ko uretse kwicwa, ubu Abanyamulenge bafungwa bazira uko basa gusa.

Ati “Hakurikiyeho igikorwa cyo gufunguka no gutoteza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’Abatutsi benshi bazira uko basa uko baremwe.”

Asobanura ko nko muri Kivu ya Amajyepfo haturutse abatutsi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge 90 ubu bafungiwe i Kinshasa muri Gereza ya Makala kandi bafunzwe nabi.

Ati” Abo bo bafungiwe gusa kuba ari Abanyamulenge, barengana, Leta yabahinduye abanzi ntacyo bazira.. Bazira gusa ko ari Abatutsi. Abatutsi bafunze baturuka muri Kivu y’Amajyaruguru bagera ku 130.”

- Advertisement -

Avuga ko ubutegetsi bwa Congo buhimbira Abatutsi ibyaha, bakagerekwaho gukorana na M23 cyangwa Twirwaneho cyangwa bakitwa abasirikare babo.

Ati ” Abavuga ikinyarwanda 220 baturuka muri Kivu zombi bafunzwe nabi kandi badahabwa n’ubutabera, ku buryo bamwe batangiye kugwa no muri Gereza. Icyo dushingiraho tuvuga ko barengana ni uko iyo bafunzwe, bafungirwa mu bigo bya Gisirikare ntihagire n’umwe ujyanwa imbere y’ubutabera ngo hagaragazwe icyaha yakoze.”

Avuga ko inshuro nyinshi batabaje Imiryango Mpuzamahanga ko kandi yagiye isohora Raporo zivuga ku mvugo zihembera urwango zikomeza kuvugwa n’abayobozi kandi bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ati” Icyo dusaba ni uko,  ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye byahagurukira icyo kibazo. Bigashyira igitutu kuri Congo, kugira ngo yumve ko Uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukwiriye kubahirizwa, kuko aho bigeze hamwe n’iyo mitwe Leta yahaye intwaro ikoresha yica abaturage ubu igihugu kiri mu kaga, kiri mu mwijima.”

Akomeza agira ati “Rero ibyo ntibari bakwiriye kubirebera, ama-Jenoside yagiye aba hirya no hino ku Isi byagiye bigaragara ko Umuryango Mpuzamahanga wagiye urebera. Icyo kintu cyo kurebera ni akaga gakomeye kandi abantu bagataka, bakavuga kandi banabizi, ariko kubera inyungu z’ibihugu bimwe biba bititaye ku bantu, ibintu bikerengangizwa.”

Akomeza agira ati” Turasaba imiryango Iharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu gusaba Leta ya Congo gufungura abo bantu bafungiwe ubusa, bazira gusa uko baremwe”.

Ruvuzangoma Rubibi Saint Cadet, uyobora Sosiyete Sivile mu Minembwe, avuga ko na n’ubu abantu bakomeje kwicwa, abandi bakanyagwa ibyabo bazira gusa uko basa uko Imana yabaremye.

Yongeraho ko ikibababaza ari uko bamwe mu babikora bidegembya kandi bari mu butegetsi, yaba Leta ntigire icyo ibatwara, yaba imiryango mpuzamahanga nayo ikicecekera.

Ati “Ikibabaje abenshi ntibaburanishwa. Barabajyana bakabafungira mu nzego z’ubutasi, bakabita abanzi b’Igihugu bakorana na M23 ngo ni cyo cyaha. Ariko wababaza ibimenyetso by’uko uwo muntu akorana na M23 ntibabigaragaze.”

Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, ibyo mu miryango nka SADEC, Afurika muri rusange ndetse n’amahanga birasabwa guhaguruka bikereka ubutegetsi bwa Thisekedi ko ibyo bukora ari amahano ndengakamere.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *