Ruhango: Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwinyana, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango basaba ko Ivuliro ry’ibanze rya Rwinyana, rizamuka mu ntera rikitwa Ikigo Nderabuzima.
Abo baturage bavuga ko bakoresha urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuzima mu Mujyi wa Ruhango.
Bakifuza ko inzego zifite ubuzima mu nshingano zabafasha, iri Vuliro ry’ibanze rigahabwa inshingano zisumbuye rikava ku rwego ririho rikitwa Ikigo Nderabuzima cya Rwinyana.
Gatera Viateur umwe muri aba baturage avuga ko aho iri Vuliro rya Rwinyana riherereye ari kure y’Ikigo Nderabuzima biri mu Mujyi wa Ruhango, kuko kubigeraho bihangayikishije abarwayi.
Ati: “Twifuza ko Ubuyobozi budufasha gukemura iki kibazo, serivisi z’ubuvuzi bwisumbuyeho tukazibonera hafi.”
Mukandamage Anne Marie avuga ko hari abahabwa transfert bakabura amafaranga yo gutega moto cyangwa imodoka, bagahitamo kugenda n’amaguru.
Ati: “Turasaba Ubuyobozi kuturuhura uwo mutwaro, servisi zitangirwa kuri iri Vuliro zikazamuka ku rwego rw’Ikigo Nderabuzima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko bagiye kuvugana na Minisiteri y’Ubuzima, Poste de Santé ikava ku rwego iriho ikitwa Ikigo Nderabuzima.
Ati: “Turizeza abaturage ko iki kibazo tukigize icyacu kandi tuzabaha igisubizo vuba.”
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana, buvuga ko iyo umuntu aturutse mu Kagari ka Rwinyana, yerekeza mu Bitaro by’i Gitwe akoresha Ibirometero 10, yashaka kujya kwivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Kibingo cyangwa mu Byimana ibyo Bigo Nderabuzima byombi agakoresha Ibirometero 8 kuri buri kimwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.