Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, bakomeje gukaza imyitozo itegura imikino ibiri bazakina na Djibouti mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu bya bo [CHAN 2025].
Guhera ku wa mbere w’iki Cyumweru, Amavubi ari mu mwiherero utegura umukino wo ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, azaba yasuye Djibouti kuri Stade Amahoro Saa cyenda z’amanywa. Ni umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu ku mugabane wa Afurika 2025 [CHAN].
Abasore ba Frank Trosten Spittler, bakomeje gukaza imyitozo ndetse amasarura ya bo n’umwuka uva mu mwiherero wa bo, biratanga icyizere cyo kuzasezerera Djibouti bakajya mu kindi cyiciro.
Umutoza mukuru w’Amavubi, yahamagaye abakinnyi 26 bagomba kuvamo 23 bazifashishwa mu mikino ibiri kuko uwo kwishyura uzahita ukinwa nyuma y’icyumweru kimwe. Izasezerera indi hagati y’u Rwanda na Djibouti, izahita icakirana n’izaba yakomeje hagati ya Kenya na Sudan y’Epfo. Nyuma y’ahazarebwa ibindi birimo intsinzi ariko hanarebwa ibitego.
CHAN 2025, izabera mu Bihugu bitatu, birimo Uganda [Kampala], Tanzania [Dar es Salaam] na Kenya [Nairobi].
UMUSEKE.RW