Amavubi yatsindiwe i Abidjan – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Bénin ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo habaye imikino yo mu itsinda rya Kane [D] yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024. Uyu mukino wahuje u Rwanda na Bénin, ubera muri Côte d’Ivoire.

Ni umukino watangiye Saa kumi n’Ebyiri za nimugoroba za Kigali. Amavubi atahiriwe kuri uyu munsi, yatsinzwe igitego cya mbere na kapiteni wa Bénin, Steve Mounie ku munota wa karindwi w’umukino. Ni kuri koroneri yatewe, maze uyu rutahizamu agitsindisha umutwe.

Abasore b’u Rwanda batari beza uyu munsi, bahise botswa igitutu mu minota yakurikiyeho, ariko abarimo umunyezamu, Ntwari Fiacre na ba myugariro, bakomeza kwihagararaho.

U Rwanda rugitsindwa iki gitego cya kare, imibare yahise iba myinshi ku batoza ariko biba bibi kurushaho ku munota wa 38 ubwo Manzi Thierry yasohokaga mu kibuga ababaye agahita asimburwa na Niyigena Clèment.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0 ariko icyizere cyo kucyishyura ari gike. Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Bénin yabonye igitego cya Kabiri ku munota wa 67 cyatsinzwe na  A.Hountondji. Hari ku mupira yatereye mu rubuga rw’umunyezamu, maze Fiacre wagaragazaga ibimenyetso by’uko yagize imvune mu itako ry’iburyo, umupira awurebesha amaso gusa.

Ntibyatinze kandi kuko ku munota wa 70, Amavubi yahise atsindwa ikindi gitego cyatsinzwe na H.Imourane, na bwo ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’umunyezamu ariko kuko bawuteye mu gice cy’iburyo, Ntwari ntiyabasha kujyayo.

Umutoza mukuru, Frank Spitiller, yahise akora impinduka, akuramo Bizimana Djihadi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea, basimburwa na Mbonyumwami Thaiba, Rubanguka Steve na Samuel Gueulette. Aba bose basabwaga gukora ibishoboka byose, bakishyura ibi bitego cyangwa bakagabanya umubare w’ibi byari byatsinzwe.

Si ko byagenze, kuko iminota 90 y’umukino yarangiye, Bénin itahanye intsinzi ku bitego 3-0. Byatumye ihita igira amanota atandatu mu mikino itatu imaze gukina, mu gihe u Rwanda rwo rugifite amanota abiri mu mikino itatu.

- Advertisement -

Umukino wo kwishyura, uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira Saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba kuri Stade Amahoro. Nigeria yo yatsinze Libya igitego 1-0 ziherereye muri iri tsinda rya D. Bivuze ko Nigeria iriyoboye ku manota arindwi mu mikino itatu, Libya ikaba iya nyuma ku inota rimwe gusa yakuye ku Amavubi.

Amavubi yasuzuguriwe i Abidjan
Jojea ntiyahiriwe uyu munsi
Ombolenga Fitina yagorewe ku ruhande rwe
Mugisha Gilbert ubwo yacishaga umupira muri ba myugariro ba Bénin
Bizimana Djihadi na bagenzi be, bagize umukino mubi kuri uyu munsi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *