Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barafunzwe bazira “ituro riremereye”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba  w’Itorero Zeraphat Holy Church

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba  w’Itorero Zeraphat Holy Church n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakekwaho kurya umuyoboke wabo ituro rya miliyoni 10Frw.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa RIB, avuga ko Bishop Harerimana n’umugore we bafunzwe tariki 09/10/2024 bakaba bafungiye kuri Station ya Kimihurura.

Yagize ati “RIB yafunze Bishop Harerimana Jean Bosco, akaba ari umushumba  w’Itorero Zeraphat Holy Church, akaba afunganywe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bafunzwe bakekwaho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.”

RIB ivuga ko umwe mu bantu basengeraga mu itorero Zeraphat Holy Church yatanze ikirego avuga ko Bishop Harerimana yamusabye kumuha miliyoni 10Frw amwizeza ko azamusengera agakira indwara amaranye igihe kirekire.

Dr Murangira ati “Yari yaramwijeje kumusengera agakira.”

Iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko Bishop Harerimana Jean Bosco akekwaho gukora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, na ho umugore we akaba umufatanyacyaha kuri cyo.

Umugore wa Bishop Harerimana Jean Bosco, witwa Mukansengiyumva Jeanne na we akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni, umugabo we akaba umufatanyacyaha kuri cyo.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa RIB avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uko icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni cyakozwe.

Igihe icyaha cyamuhama Bishop Harerimana Jean Bosco ashobora guhanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3Frw na Miliyoni 5Frw nk’uko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

- Advertisement -

Icyaha cyo gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni cyo gihanishwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka itatu, n’ihazabu iri hagati ya Frw 100,000 na Frw 300,000.

RIB isaba abantu bose kugendera kure ibintu biganisha ku gukora icyaha, no gukurikiza amategeko, igasaba abavugabutumwa kuba intangarugero.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *