CHAN 2025: Amavubi azajya muri Djibouti

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu bya bo (CHAN).

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira 2024, ni bwo ku Cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), i Cairo mu Misiri, habereye tombola y’uko amakipe azahatana.

Iyi tombola yasize u Rwanda rutomboye kuzesurana na Djibouti mu ijonjora rya mbere rizakinwa hagati y’amatariki 25 na 27 Ukwakira, aho umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati ya Sudan y’Epfo na Kenya, mu mikino yo iteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CHAN 2024, amakipe y’ibihugu yatomboranye bigendanye n’agace aherereyemo, aho buri gace kazatanga amakipe atatu azagahagararira, usibye agace ka Afurika y’Iburasirazuba (CECAFA) ko kazatanga amakipe ane.

Uretse Kenya, Tanzania na Uganda bazakina ijonjora bafite itike, CECAFA izatanga indi kipe imwe. Ibisobanuye ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, iya Éthiopie, u Burundi, Djibouti, Sudan na Sudani y’Epfo zizahatanira umwanya umwe gusa.

Kenya, Uganda na Tanzania ni byo bihugu bizakira iri rushanwa rizaba muri Gashyantare 2025, aho ari ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ryakiriwe n’ibihugu bitatu kuva ryabaho.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iheruka kwitabira CHAN mu 2021, ubwo yaberaga muri Cameroun. Icyo gihe u Rwanda rwageze muri 1/4, ariko rusezererwa na Guinea irutsinze igitego 1-0.

Amavubi yatomboye Djibouti mu ijonjora rya mbere mu gushaka itike ya CHAN 2025

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -