Cricket: U Rwanda rwerekeje muri Kenya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ya Cricket mu Bagabo, yerekeje mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi mu mwaka utaha.

Mbere yo kwerekeza muri Kenya, itsinda ry’abagize ikipe y’Igihugu ya Cricket mu Bagabo, yabanje guhabwa impanuro ndetse isabwa kuzahagararira neza Igihugu bakabona itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Itsinda rigize iyi kipe y’Igihugu, ryahagurutse mu Rwanda ejo ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, ryerekeza i Nairobi muri Kenya. Bagiye gukina imikino yo mu cyiciro cya Kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi [ICC Men’s T20 Sub-Regional Africa Qualifiers B].

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, iri kumwe na Kenya, Zimbabwe, Gambia Mozambique na Seychelles. Izi zizaba zishakamo Ibihugu bibiri bigomba kubona itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket.

Mu rwego rwo kwitegura neza, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yagiye muri Malawi kuhakina imikino ya gicuti. Mu mikino itanu rwakinnye n’igihugu cya Malawi, rwatsinzemo itatu tutsindwamo ibiri maze rwegukana igisa n’irushanwa cyari cyateguwe.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Laurence Mahatlane, yahisemo kuzifashisha abarimo Clinton Rubagumya, Oscar Manishimwe, Didier Ndikubwimana, Wilson Niyitanga, Daniel Gumyusenge, Yves Cyusa, Emile Rukiriza, Ignace Ntirenganya, Nadir Muhammed, Zappy Bimenyimana, Israel Mugisha, Eric Kubwimana na Isaie Niyongabo.

Laurence Mahatlane, yashimiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe y’Umukino wa Cricket mu Rwanda ku mbaraga bakomeje gushyira mu gutegura iyi kipe y’Igihugu, ababwira ko igikombe batwariye muri Malawi cyabateye imbaraga zizabafasha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bagiyemo. Yabasezeranyije ko biteguye kwimana u Rwanda mu irushanwa bagiyemo.

Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Stephen Musaale, nawe yunzemo ashimira aba bakinnyi, ababwira ko n’ubwo Ibihugu bazahangana byatanze u Rwanda muri uyu mukino, ariko ubushobozi bwo kubatsinda babufite. Yabasezeranyije ko ubuyobozi buzakora buri kimwe ngo bitware neza.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere u Rwanda ruzisobanura n’Ikipe y’Igihugu ya Gambia ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024, ubere kuri Nairobi Gymkhana.

- Advertisement -
Abakinnyi bateze amatwi bumva impanuro
Batumwe kuzimana u Rwanda
Bahawe Ibendera ry’Igihugu basabwa kuzimana u Rwanda
Abakinnyi bijeje Ubuyobozi kuzimana u Rwanda
Umutoza yizeye urwego rw’abakinnyi be
Ubuyobozi bwabijeje kuzakora ibishoboka byose

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *