Hakim wa Gen. Mubarak yatangiye kubona iminota muri AS Kigali

Umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga uherutse gusinyira AS Kigali, Niyonshuti Hakim Mubarak, yatangiye guhabwa umwanya wo gukina muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Muri Kanama uyu mwaka, ni bwo ikipe ya AS Kigali yemeje ko yamaze gusinyisha Niyonshuti Hakim Mubarak amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi, ni nyuma yo kubanza guca muri Vision FC yari amaze iminsi akoramo imyitozo.

Hakim w’imyaka 21, yatangiye kuba mu babanza mu kibuga muri iyi kipe. Ibi byahereye ku mukino wa gicuti iheruka gukina na Rayon Sports ubwo yatsindwaga igitego 1-0. Gusa amakuru ava imbere mu bakurikiranira hafi AS Kigali, avuga ko ari umusore uri gukora cyane ngo abashe kubona no kugumana umwanya ubanzamo muri iyi kipe.

Niyonshuti ni imfura ya Gen. Mubarak Muganga. Ni umusore bivugwa ko yakuze akunda ruhago cyane, ndetse bituma ababyeyi be batangira kumufasha gukina ariko akabifatanya no kwiga. Mbere yo kugera mu kipe arimo ubu, yabanje guca muri APR FC ariko ntiyabasha kubona umwanya wo gukina bituma ayivamo ajya gushaka aho azawubona.

Amakuru ava muri bagenzi be ndetse n’abato ba AS Kigali, avuga ko Hakim ari umusore ufite impano yo gukina ruhago ariko ikirenze ibyo ari umusore ugira ubushake bwo gukora imyitozo kandi akunda kubaza abatoza ku ho yakongera imbaraga kugira ngo abashe kuba umwe mu beza b’iyi kipe.

Niyonshuti Hakim Mubarak yari muri 11 bakinnye na Rayon Sports mu mukino wa gicuti
Ni umusore ukorana imyitozo ubushake bwinshi agamije gushaka umwanya ubanzamo kandi uhoraho
Abamuri hafi bahamya ko nakomereza ku ko ari gukora imyitozo, azabona umwanya ubanzamo uhoraho muri iyi kipe
Ni umusore utuje

UMUSEKE.RW