I Goma bongeye kurya inyama z’abantu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umujyi wa Goma (Photo Internet)

Abasore batatu bakekwaho kwiba bafashwe n’abaturage, bacana umuriro barabatwika ibihazi birabarya, ubuyobozi ntacyo bwigeze bubivugaho.

Byabaye ku wa Gatandatu ahitwa Mabanga, mu mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.

Abariye abo bantu bavuga ko babafashe bagiye kwiba, ndetse barasa umuturage. Iki gikorwa cyahuruje imbaga, ubwo aba basore bafatwaga bagashyirwa mu mapine y’imodoka bakabatwika, ubundi nyuma bamwe bagatangira kurya inyama zabo.

Umwe mu baryaga ku nyama z’abo bantu yumvikana avuga ngo aramurisha “ikwanga”, ndetse bagenze be babiri na bo bakifata amashusho barya kuri izo nyama.

Mu mujyi wa Goma ubujura bumaze gufata intera, kimwe n’ubuyobozi bushinja kutagira icyo bukora ku byabaye bigatuma buri wese akora ibyo ashaka.

Hari ababona ko kurya abantu bituruka ku muco wo kudahana, amagambo abiba urwango n’ingaruka z’intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri Congo birasanzwe ko abakekwaho ubujura bagirirwa nabi, ndetse rimwe na rimwe bakabatwika, gusa kubarya bisa naho ari bishya.

Hari hashize igihe havugwa ibikorwa byo kurya abantu, ariko “Bavuga Ikinyarwanda” barimo Capitaine GISORE KABONGO RUKATURA, FAUSTIN NTAYOBERWA, Major JOSEPH KAMINZOBE n’abandi.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -